Thu. Sep 19th, 2024

Umunyarwenya mpuzamahanga w’Umurundi, Michael Sengazi  yahishuye iby’urugendo rwe yagiriye mu biro by’Umukuru w’Igihugu Pierre Nkurunziza bakaganira. Ngo yagiye afite ubwoba bwinshi bituma anibagirwa ibyangombwa.

Yagiye kumwereka iki gihembo ke

Michael uvuka ku Munyarwanda n’Umurundi akunze kwiyita umumetisi, yatsindiye igihembo cy’umunyarwenya mwiza m’umwaka wa 2019 ku mugabane wa Africa.

Ngo ibi byatumye inzego za Leta zifuza guhura na we kubera ishema yari amaze guhesha igihugu.

Mbere byavugwaga ko azahura n’Umuyobozi w’Akarere k’iwabo ariko nyuma biza guhinduka kuko abamushakira umuyobozi uzamwakira basabye Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Pierre Nkurunziza guhura n’uyu munyarwenya.

Avuga ko bakimara kumwemerera ko azahura na Perezida, yagize ubwoba bwinshi kuko yumvaga agiye guhura n’umuntu ukomeye mu gihugu.

Ngo kubera igihunga n’ubwoba, yagiye ku biro by’umukuru w’Igihugu yibagiwe ibyangombwa bye.

Ati “Nageze ku biro by’umukuru w’igihugu no kuvuga uwo nje kureba birananira ngatinya kuvuga izina rye.”

Ngo hahise hakurikiraho kumwaka ibyangombwa agiye kubireba mu mufuka “nsanga njye nabyibagiwe ubwo Kigingi n’abandi twari kumwe babigiyemo ariko na none kuba ari njye wari uje guhura na perezida bizwi ntabwo byagoranye barandetse ndatambuka.”

Ngo bageze ku muryango winjira mu ibiro by’umukuru w’igihugu, we na bagenzi be basiganiye kwinjira buri wese afite ubwoba bwo kubanza kwinjira.

Ati “Nagezemo ndangarira ibintu biri mu biro gusa nyuma naje kumukubita amaso ahagaze mu nguni  umubiri uhinduka ibinya.”

Ngo na bwo gutera intambwe ngo age kuramutsa Perezida byaramunaniye, Perezida Nkurunziza ubwe aba ari we uza kumwiramukiriza.

Avuga ko mu biganiro bagiranye, Perezida Nkurunziza yamwizeje ko agiye guteza imbere impano z’abana bakiri bato kuko abona ko zikinewe.

Uyu musore ukunze kuza gusetsa abanyarwanda nyuma yo kwakira igihembo cy’umunyarwenya mwiza muri Africa gitangwa na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (prix RFI talent) azategurirwa ibitaramo bizabera ku mugabane w’Uburayi.

Bagiranye ikiganiro
Yagiye aherekejwe na bagenzi be

Nicolas YUSUF
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “Umunyarwenya Michael uko yagiye guhura na Perezida Nkurunziza igitima kidiha”
  1. Ariko ntabwo yari akwiye gutinya perezida Nkurunziza.Kubera ko ari umurokore.Gusa ntabwo waba umurokore kandi ukora politike.Ntabwo bishobora kujyana.Urugero,ishyaka rya Nkurunziza ryitwa CNDD rifite insoresore zitwa Imbonerakure zirirwa zica abantu batavuga rumwe na Nkurunziza.
    Muli politike haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshya,uburiganya,kwica,amanyanga,guhangana n’abo mutavuga rumwe,kwikubira,gutonesha inshuti zawe,etc…Ibyo byose Imana irabitubuza,ikadusaba gukundana,ndetse ugakunda n’abanzi bawe.Ibyo ntibyashoboka muli politike.Niyo mpamvu bamwe bahitamo kutajya muli politike kugirango bazabone paradizo.

  2. @rwakana waba usoma Bibiliya wambwira uwanditse zaburi, umubwiriza ko atari umukozi w’Imana?!

    1. @Uwayo,ndasubiza ikibazo cyawe.Urashaka kwerekana ko Abami Dawudi na Salomo bari abakozi b’Imana kandi ari abayobozi.Nibyo rwose.Ariko wibuke ko bariya ari Imana ubwayo yabashyiragaho kandi bakayumvira.Naho ab’iki gihe bajyaho akenshi binyuze mu ntambara cyangwa amatora arimo amanyanga.
      Urugero ni Nkurunziza wafashe ubutegetsi abanje kurwana,akamena amaraso menshi,nyuma akanga kurekura mandate ye irangiye muli 2015,hagapfa abantu benshi na none.Nawe ubwawe uzi ibintu byinshi bibi akora,ashyigikiwe n’Imbonerakure zica abantu buri munsi.Siko byari bimeze kuri Dawudi na Salomo bashyizweho n’Imana ubwayo.Wigereranya ibintu bidahuye.Ni kimwe n’uko utagereranya intambara za Dawudi n’intambara z’iki gihe.We yarwaniraga Imana yabimutegetse,kugirango yirukane mu gihugu cya Kanani “abantu basengaga ibigirwamana”.Ni Imana ubwayo yabahaga iyo mission.Naho intambara z’iki gihe ziba zigamije inyungu z’abantu ku giti cyabo.Ingero ni intambara za Kabila akuraho Mobutu,Museveni akuraho Obote,Nkurunziza akuraho Buyoya,intambara Amerika iteza muli Irak na Afghanistan,etc…Ntabwo ari Imana ibatuma ngo bafate ubutegetsi babanje kwica ibihumbi by’abantu b’inzirakarengane.Wibuke ko bibiliya ivuga ko ku munsi wa nyuma,Imana izakuraho (izamenagura) ubutegetsi bwose bwo ku isi,kubera ko bakora ibintu byinshi bibi Imana ibuzanya kandi bananiwe kukemura ibibazo isi ifite (ubukene,akarengane,ruswa,ubusumbane bukabije,kwikubira,indwara,etc…).
      Soma Daniel,igice cya 2,umurongo wa 44 na Zaburi 110,umurongo wa 5.

    2. Gushoza intambara siwo muti w’ibibazo byo mu isi.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *