Fri. Sep 20th, 2024

Abagabo bavugwaho iyi myitwarire biganje mu murenge wa Nyankeke. Ngo iyo bamaze kubyarana n’abagore babo abana benshi barabata bakajya gushaka abakiri bato. Imibare igaragaza ko abagabo muri uriya murenge baha agaciro kuboneza urubyaro ari 1% n’aho abagore bakaba 61%.

Abaturage bo mu murenge wa Nyankenke batanga ibitekerezo

Muri Nyankenke ngo abagabo b’aho bavuga ko kuboneza urubyari bireba abagore, kuko ngo ari bo batwita bakabyara.

Ibi bituma hari abagore babyara abo badashobora kurera bityo bikadindiza imikurire y’abana ndetse n’imibereho y’abagize umuryango muri rusange.

Gahunda zo kuboneza urubyaro zirimo kwambara agapira, gukoresha agakingirizo cyangwa uburyo karemano,  kunywa imiti cyangwa  kuyiterwa…ibi hari abatabikozwa kuko bemera ko ngo bigira ingaruka ku buzima bwabo.

Abagore bo muri uriya murenge  bavuga ko abagabo babo baramutse bemeye kujya inama nabo , kuringaniza urubyaro byashoboka, kuko byaba biturutse ku bwumvikane hagati yabo.

Ibi ngo byagirira akamaro buri wese mu bashakanye n’urugo muri rusange aho kwitana bamwana.

Clemence Kantengwa  avuga ko hakenewe gukorwa ubukangurambaga ku bagabo bakumva inshingano zabo aho kugira ngo bajye bitirira abagore babo kuba nyirabayazana w’ibibazo bituruka ku kubyara abana benshi.

Avuga ko abagabo bafashijwe kumva no kwemera uruhare rwabo mu kuringaniza imbyaro byatuma abana bakura neza, bakiga, bakavuzwa kandi bagateganyirizwa.

Ati: ” Abagabo bacu iyo ubabwiye kuboneza urubyaro usanga batabyumva. Bakubwira ko ari wowe ubyara, iby’ agakingirizo byo ababyumva ni bake.  hari n’abagore bataramenya gukurikiza igihe basamiraho inda. Ikibabaje kurushaho ni uko  iyo mumaze kubyara benshi hari abagabo bagutana abana, ukagorwa ubarera wenyine,  kandi muba mwarababyaranye mwembi.”

Umugabo witwa Dismas  Munyawera avuga ko umugore ariwe ubyara , agaheka ndetse akanarera, ko ariwe wagafashe iya mbere mu kubahiriza gahunda zo kuboneza urubyaro.

Ati : “ Umugore niwe umenya  cyane imvune ,ninawe wakagombye kuringaniza urubyaro, kuko umugabo ntabyara  cyangwa ngo aheke.”

 Gitifu ati: Tugerageza kuboneza urubyaro, ubu turi kuri 61%

 

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyankenke  Jolie Beatrice  avuga ko mu murenge ayoboye hari  ingo 5314. Abashakanye bagize izi ngo baboneza urubyaro ku rugero rwa 61%.

Ati: “ Kuboneza urubyaro tugeze kuri 61% , ugereranije n’ igipimo twari twihaye ubona duhagaze neza, gusa turacyari byinshi byo gukora kuko bisaba gukomeza gukora ubukangurambaga. Buri mwaka twiha intego,umuhigo tuzagera ho mu kuboneza urubyaro, twari twihaye 60%  none twagize 61%.”

Avuga ko ari intambwe nziza bateye ariko ko intego ari ukugera ku 100% .

Nawe yemeza ko abagore aribo bitabira cyane gahunda zo kuboneza urubyaro ugereranyije n’abagabo, agasaba abagabo nabo kumva ko bibareba, bagafasha abo bashakanye.

Umuyobozi  w’ akarere ka Gicumbi Felix Ndayambaje avuga ko bazakomeza ubukangurambaga, abagabo bagashishikarizwa kumva akamaro ko gufasha abagore babo kubahiriza gahunda yo kuboneza urubyaro.

Yasabye  kandi  ababyeyi kurushaho kwita ku bana babo ndetse bagakurikirana imibereho n’ imyitwarire yaho bari.

Yarangije ijambo rye asaba abatuye Nyankenke kwita kuri kaburimbo baherutse kubakirwa ya Base-Gicumbi..

EVENCE NGIRABATWARE

UMUSEKE.RW/ GICUMBI

By admin

One thought on “Gicumbi: Abagabo bata abagore babyaranye kenshi bagashaka abakiri bato”
  1. kuboneza urubyaro byagombye gushyirwamo imbaraga zose zishoboka, byaba ngombwa bikaba itegeko kuko ni ikibazo kireba buri wese yaba uwaruboneje n’utararuboneje, kuko ingaruka buri wese zimugeraho.

    Kandi ntimwibagirwe ko ababirwanya aribo babifitemo inyungu nk’abanyamadini n’abavuzi gakondo kuko batungwa n’ubwinshi bw’ababagana kuko babona amaturo mesnhi, abakorera ku buntu ngo bakeneye umugisha n’ubundi buryo bunyuranye bwo kubabyaza umusaruro.

    Murakoze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *