Fri. Sep 20th, 2024

Isesengura ryakozwe n’Umuryango utari uwa Leta witwa Kanyarwanda ufatanyije na LIPRODHOR rigaragaza ko abenshi mu bangavu baterwa inda zitateguwe bataba bifuza ko abazibateye bakurikiranwa n’inzego z’ubutabera ahubwo ngo baba bashaka ko nibura bemera abo babyaranye cyangwa bakabafasha kubarera.

Desire ukora mu muryango Kanyarwanda avuga ko abenshi baba bifuza ko nibura ababateye inda bamenya abana

Ibi bikubiye muri Raporo y’ubushakashatsi (Isesengura) bwakozwe n’uyu muryango Kanyarwanda washyize hanze kuri uyu wa Kane  tariki ya 30 Mutarama.

Ubu bushakashatsi bwakozwe mu turere twa Kirehe na Nyabihu bwari bugamije gufasha abangavu batewe inda guhabwa ubutabera mu mushinga bise ‘Do me justice-Igiti kigororwa kikiri gito’.

Muri utu turere twatoranyijwe hagendewe ku mibare iri hejuru y’abangavu batewe inda zitateguwe, abahuye n’iki kibozo bahurizwaga hamwe bakabanza kuganirizwa, banabazwa ubufasha bifuza.

Umuhuzabikorwa w’uyu mushinga ‘Do me justice-Igiti kigororwa kikiri gito’, Mudaheranwa Desire usanzwe ari n’umukozi w’Umuryango Kanyarwanda avuga ko mu byifuzo bariya bakobwa bavuze, icyaje ku mwanya wa mbere ari abifuzaga ko ababateye inda babafasha.

Ati “Bakavuga bati ‘nibura nibatugurire mutuelle de sante’ cyangwa ngo babafashe kurera abana. »

Ngo icyaje ku mwanya wa kabiri, bifuzaga ko ababateye inda bemera abana babyaranye kuko bamwe muri bo batabemera ndetse bagaherukana baryamana.

Mudaheranwa avuga ko icyabatunguye ari uko abasabaga guhabwa ubutabera [ababateye inda bakabikurikiranwaho mu nkiko] ari bo bake.

Avuga ko muri uyu mushinga banafatanyijemo n’Ihuriro ry’Abanyamategeko batanga ubufasha mu by’amategeko (LAF/Legal Aid Forum), hatanzwe ibirego 30 bya bamwe mu bateye bariya bangavu inda, hakaba hamaze kuburanwa ibirego bine, ababiregwagamo bose bakaba barahamijwe ibyaha.

Babiri bahanishijwe gufungwa burundu, umwe ahanisha gufungwa imyaka 20, undi ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, hakaba hari na batatu batswe indishyi z’akababaro barimo uwatswe iya miliyoni 5 Frw.

Avuga ko imyumvire y’abantu batuye mu bice by’icyaro itaragera ku rwego rwo guha uburemere bukwiye icyaha cyo gusambanya abana no kubatera inda zitateguwe.

Ati «Kereka wenda abantu bajijutse hano i Kigali abantu bafite ubumenyi buri hejuru ariko hariya hasi mu mirenge mu tugari iwacu mu midugudu usanga kiriya kibazo bakigifata mu buryo bworoshye.»

Mudaheranwa avuga iyi ishobora kuba ari na yo mpamvu imibare y’abangavu baterwa inda ikomeza kuba iri hejuru mu gihe amategeko yo guhana kiriya cyaha yakajijwe ndetse n’ingamba nyinshi Leta ikomeza gushyira mu kirwanya ariko imyumvire y’abaturage ikaba ikomeje kuba ikiri hasi.

Uwatewe inda afite imyaka 15 wo mu murenge wa Kigina mu karere ka Kirehe, avuga ko akimara gutwita, umubyeyi we aho kugira ngo akurikirane uwari umaze kumwangiriza umwana ahubwo yashatse kumwirukana ariko abaturanyi barakomakoma.

Uyu mubyeyi ufite umwana w’imyaka itatu, avuga ko na we atari azi ko kuba uriya musore w’imyaka 25 yamuteye inda ari icyaha ku buryo yabihanirwa.

Avuga ko iyi myumvire ayihuriyeho na bagenzi be batewe inda ari abangavu bo muri uriya murenge wa Kigina urimo abakobwa benshi batewe inda zitateguwe, bahishira ababateye inda ndetse n’imiryango yabo ikabakingira ikibaba.

Uyu mubyeyi wabyaye ataruruza imyaka y’ubukure avuga ko iyo umwangavu atewe inda, ikiba kihutirwa ari ukurwana intambara y’ibibazo ahura na byo nko guhezwa no gutotezwa n’iwabo ku buryo atabona umwanya wo gutekereza ko yakwitabaza inzego z’ubutabera ngo zikurikirane ubutabera.

Avuga ko n’ubutabera baba bakeneye ari ugusaba ababateye inda kubafasha kwita ku bana babyaranye aho kuva ko bakurikiranwa ku cyaha cyo gusambanya no gutera umwangavu.

Mu bufasha bwatanzwe muri uyu mushinga, harimo guha ibihumbi 100 ku bakobwa 14 batewe inda ari abangavu ndetse n’imashini zidoda kugira ngo babashe kubona aho bakura icyabatunga kikanabatungira abo babyaye.

Iyi miryango yiyemeje gufasha bari bangavu baterwa inda
Yatewe inda afite imyaka 15 ubu ni umubyeyi w’umwana w’imyaka itatu
Umuryango Kanyarwanda ufatanyije na LIPRODHOR na LAF bari muri iki gikorwa

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Isesengura: Abangavu batewe inda abenshi ntibifuza ko abazibateye babikurikiranwaho”
  1. Sha muhembwa ay’ubusa koko pe ndabyemeye. None se abo batewe inda badasabye gufashwa n’ababateye inda basaba iki kindi ko n’ubundi abenshi bazitwara kubera ubukene?

  2. Kuba badashaka ko ababateye inda badakurikiranwa,ni ukubera impamvu 2 nyamukuru:Icya mbere nuko babaha “iposho”.Icya kabiri nuko umuntu mwaryamanye utifuza ko yafungwa.Muba mwaragiranye igihango.Gusa ntabwo ari mu Rwanda gusa.Mu bihugu bimwe by’i Burayi na Latin America,abana bavuka ku babyeyi batateye igikumwe barenga 70% ku bana bose bavuka.Biteye ubwoba.Ni kimwe mu bintu byinshi byerekana ko turi mu minsi y’imperuka.Mu myaka yashize,
    abakobwa hafi ya bose barongorwaga ari amasugi kandi bagatera igikumwe.Mu Rwanda naho abakobwa babyara cyangwa abarongorwa badateye igikumwe barimo kwiyongera ku buryo bukabije.
    Ikintu kimwe cyonyine cyabarinda icyo cyorezo,nuko baba abakristu nyakuri.Byatuma batiyandarika.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *