Umunsi wo gutangaza inkuru eshatu za mbere mu zirenga 20 zanditswe n’abitabiriye irushanwa ryo kwandika inkuru z’urukundo urashyize urageze. Iri rushanwa ryatangiye ku itarikiya 6 Gashyantare, risozwa kuwa 11 Gashyantare 2014. Muri rusange inkuru 22 nizo zari zujuje ibisabwa byose nk’uko byari byatangajwe mu mabwiriza.
Inkuru yahize izindi ni I tariki ya 14 Gashyantare…Umunsi utazibagirana mu buzima bwacu. Uwanditse iyi nkuru yayitunganyije mu buryo umuntu ayisomana amatsiko menshi ategereje (…)
Umunsi wo gutangaza inkuru eshatu za mbere mu zirenga 20 zanditswe n’abitabiriye irushanwa ryo kwandika inkuru z’urukundo urashyize urageze. Iri rushanwa ryatangiye ku itarikiya 6 Gashyantare, risozwa kuwa 11 Gashyantare 2014. Muri rusange inkuru 22 nizo zari zujuje ibisabwa byose nk’uko byari byatangajwe mu mabwiriza.
Inkuru yahize izindi ni I tariki ya 14 Gashyantare…Umunsi utazibagirana mu buzima bwacu. Uwanditse iyi nkuru yayitunganyije mu buryo umuntu ayisomana amatsiko menshi ategereje iherezo ry’inkuru, hejuru ya byo akaba ari n’inkuru igaragaza urukundo nyarwo, rumwe rwihanganira byose ndetse rubabarira.
Umwanditsi w’iyi nkuru yegukanye umwanya wa mbere yagenewe ibihembo bishimije birimo Ifunguro rya nimugoroba ndetse n’ijoro rimwe mu cyumba cyiza cya Galaxy Hotel, yahoze ari Golden Hills Hotel, iherereye mu Kiyovu mu Mujyi wa Kigali; isakoshi y’abadamu ya HERMES ifite agaciro k’ibihumbi ijana na mirongo itanu (150,000) izatangwa na La Decouverte; igishushanyo (portrait) cy’ifoto y’abakundana bazaba bihitiyemo izakorwa n’umwe mu bahanga mu gushushanya wo muri sosiyete INKSTAIN; itike (Voucher) yo guhahiraho y’ibihumbi 60 mu iduka rya NAKUMATT; amatike yo kujya kubyina muri K Club; amatike ya babiri yo kujya mu gitaramo cya Christopher yatanzwe na KINA Music; amatike ya babiri yo kujya kureba films z’urukundo zizasohoka kuri St Valentin, ndetse zikerekanwa uwo munsi muri CENTURY CINEMA.
Umwanya wa kabiri
Inkuru yaje kumwanya wa kabiri ni Nari nsanzwe ngukunda.
Iyi nkuru ikubiyemo inama nyinshi umuntu yagenderaho mu rukundo rwe, kandi umwanditsi yakurikiranyije ibitekerezo bye neza. Nyiri iyi nkuru na we yatsindiye ibihembo byinshi birimo amatike ya babiri yo kuzitabira ibirori bizabera kuri Lemigo Hotel, ayo matike akazaba abemerera kubona icyo kurya n’icyo kunywa baryoherwa n’umuziki mwiza uzaba wateganyijwe uwo munsi; abonnement y’ukwezi muri Gym ndetse na massage ku bantu babiri byatanzwe na The Manor Hotel; impano ku bantu babiri za bimwe mu bicuruzwa bya SIMBA SUPERMARKET; film documentaire ivuga ku rukundo rwa ba nyir’inkuru izakorwa na CINEMATICS; amatike ya babiri yo kujya mu gitaramo cya Christopher yatanzwe na KINA Music; amatike ya babiri yo kujya kureba films z’urukundo zizasohoka kuri St Valentin, ndetse zikerekanwa uwo munsi muri CENTURY CINEMA.
Umwanya wa gatatu
Inkuru yaje ku mwanya wa gatatu ni ifite umuntwe ugira uti: Urwo nkundana n’Urusaro reka rurambe, ruteretse ku rutare.
Umwanditsi w’iyi nkuru yarushije abandi kuryoshya inkuru ye, bityo mu bihembo yagenewe hakaba harimo ifunguro rya nimugoroba kuri couple imwe muri imwe muri resitora zikorana na HELLO FOOD; impano za bimwe mu bicuruzwa bya LA CEREMONIALE harimo tableau nziza na Vase irimo indabo by’agaciro k’ibihumbi bisaga 100; gukorerwa inzara (manicure na pedicure) ndetse no gukorerwa imisatsi ku bantu babiri muri The Manor Hotel; amatike ya babiri yo kujya mu gitaramo cya Christopher yatanzwe na KINA Music; amatike ya babiri yo kujya kureba films z’urukundo zizasohoka kuri St Valentin ndetse zikerekanwa uwo munsi muri CENTURY CINEMA.
Turashimira abantu bose bitabiriye iri rushanwa ku nkuru z’urukundo rwabo badusangije, n’ubwo zose zitahembwe, ariko tubashimiye ubushake n’imbaraga mwagaragaje mu kwandika izo nkuru. Tuzineza ko zose muri rusange zizagirira akamaro abasomyi, kuko nta n’imwe idafite inyigisho itanga.