Sat. Nov 23rd, 2024

Kuri iki Cyumweru tariki 18 Ukwakira umwaka 2021, imyaka 21 irashize inkuru y’urupfu rw’icyamamamre mu njyana ya Reggae Luck Philip Dube rwamenyekanye, yishwe n’abagabo 3 bari basanzwe ari abajura biba imodoka.

Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo ivuga ko Lucky Dube yishwe n’aba bagabo batatu aribo Mbuti Mabe, Sifiso Mhlanga na Gxowa Ludwe.

Raporo ya Polisi ya Afurika y’Epfo kandi ikomeza ivuga ko Lucky Dube yishwe ubwo yari amaze kugeza abana be 2 kwa se wabo i Rosettenville mu mujyi wa Johnannesburg.

Imodoka yo mu bwoko bwa Chrysler 300c yatwaye ubuzima bwa Lucky Dube.

Polisi ya Afurika y’epfo ivuga ko Lucky Dube ajya kwicwa atari cyo cyari kigambiriwe nkuko abamwishe babivuze. Lucky Dube yari atwaye imodoka you mu bwoko bwa Chrysler 300c . Imwe mu modoka zari zihenze icyo gihe ndetse n’ubu.

Abashinjwa kwica Lucky Dube, bavuga ko na bo ubwabo bababajwe no kubona ko bishe umuhanzi basanzwe bakunda, bamwitiranyije n’abashoramari b’abanya-Nigeria bakorerga muri icyo gihugu. Bivugwa ko kandi abo bagabo bashakaga kwambura amafaranga uwari mu modoka batitaye ku wo ari we ndetse n’imodoka ye bakayitwara.

Lucky Philip Dube yavutse kuwa 3 Kanama 1964 avukira i Ermell muri Transvaal muri Afurika y’Epfo. Yaje kuba icyamamare mu njyana ya Reggae aho yaririmbaga indirimbo zisakaza amahoro n’urukundo mu bihe bibi Afurika y’Epfo yari ihanganye n’irondaruhu mu cyitwaga Apartheid. Yapfuye kuwa 18 Ukwakira 2007 azize abagizi ba Nabi.

Zimwe mu ndirimbo ze zitazibagirana twavuga nka: Remember Me, Together as One, No Body can Stop Reggae n’izindii nyinshi zigikunzwe kugeza ubu.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *