Sat. Nov 23rd, 2024

Ikigo cya United Scholars Center gifasha abanyarwanda kujya kwiga hanze ku mafaranga make,kiratangaza ko gikomeje gufasha abanyarwanda babyifuza kujya kwiga hanze by’umwihariko mu gihugu cya Poland muri kaminuza ya Warsaw ku mafaranga make.

Ubwo Iki kigo cyaganiraga n’abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye n’abiga kaminuza,cyatangaje ko mu myaka isaga 10 kimaze gifasha abanyarwanda n’abandi bo hirya no hino muri Afurika,benshi bamaze gufashwa gukabya inzozi zabo.

Umuyobozi wa United Scholars Center akaba ari nawe wayishinze,Niyomurinzi Ismael, yabwiye itangazamakuru ko intego yabo ari ugufasha Abanyarwanda kwiga muri kaminuza zo hanze ku mafaranga make ndetse bagafashwa kubona akazi mu bihugu boherejwemo igihe bari kwiga.

Yagize ati “Tumaze imyaka 10 dukorera mu Rwanda kandi iyo myaka yatumye dukura ubu twohereza abanyeshuri mu bihugu bitandukanye kuri buri mugabane w’isi.Abanyeshuri tumaze kohereza ni benshi.Ntekereza ko umwaka ushize nubwo hari Covid twafashije abanyeshuri 200 kandi bose baragiye.Ubu dufite abarenga ibihumbi 5000 bashaka kujya kwiga hanze.”

Uyu muyobozi yavuze ko bakorana inama n’abanyeshuri bashaka kwiga hanze inshuro 2 mu mwaka ndetse ko batajya bishyuza abashaka kujya hanze mu kubafasha kwiyandikisha ahubwo babahuza n’izi kaminuza bakiyishyurira amafaranga y’ishuri.Yavuze ko kaminuza zishyuza bitandukanye bitewe n’igihugu zibarizwamo.

Yagize ati “Intego zacu n’ukuzana amashuri ahendutse kandi yo mu bihugu byateye imbere.Nshobora kubabwira ko dufite amashuri meza yaba muri Amerika,muri Canada,Poland Hungary,mu Buholandi kandi n’uwo murongo twagiyemo tuvuga tuti “Kuki umuntu ushaka kwiga hanze byamuhenda cyane.”

Niyomurinzi yavuze ko kuri ubu abanyeshuri bajya nko kwiga muri Poland bahuzwa n’ihuriro ry’abanyarwanda bahaba bigatuma ubuzima buborohera aho mu minsi ishize iryo huriro ryizihije umuganura riri kumwe na bamwe mu banyeshuri bohereje.

Niyomurinzi yasabye Abanyarwanda kwirinda abatekamutwe babeshya ko bafasha abantu kujya kwiga hanze ku buntu bakabacuza utwabo, abasaba kubagana kuko bafite ibyangombwa bibemerera gukora mu Rwanda kandi ibikorwa byabo byatumye ubu bamaze kugera ku rwego rwo gukorana na za kaminuza zitandukanye kuri buri mugabane wose w’isi.

Niyomurinzi washinze United Scholars Center yasabye abashaka kwiga mu mahanga kubagana bakabafasha

Kaminuza iri mu nziza ku isi ya Warsaw ifite amashami menshi yaba mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa Master’s iri kwakira abanyarwanda babyifuza.

Kwiga Bachelor’s degree muri iyi kaminuza,wishyura amadolari 2,900 ku mwaka,ukongeraho amadolari 100 yo kwiyandikisha mu gihe Master’s degree wishyura 3,800 ku mwaka.

Uwari uhagarariye kaminuza ya Walsaw University of Business na Walsaw University of Humanities witwa Kasper yabwiye Abanyeshuri b’Abanyarwanda ko izi kaminuza zo muri Poland ziha amasomo meza abanyamahanga bazigamo kandi bafashwa kubona akazi bari no kwiga.

Yavuze ko umwihariko w’izi kaminuza ugereranyije n’izindi ari uko zitanga impamyabumenyi yo ku rwego mpuzamahanga,zigafasha abanyeshuri kubona akazi bafatanya n’amasomo ndetse bakabafasha kubona amacumbi n’ibibabeshaho ku mafaranga make.Yongeyeho ko baha agaciro practice aho Umunyeshuri uhize aba azi gukoresha ibikoresho bitandukanye neza.

Yavuze ko mu biga Bachelor’s degree,bashobora kwiga amashami atandukanye nk’itangazamakuru,gufotora,Engineering,finance n’ayandi.

Kasper yavuze ko abiga muri kaminuza ya Warsaw bafashwa mu bijyanye n’ingendo yaba imbere muri Poland cyangwa mu bindi bihugu biyikikije ndetse avuga ko ababishaka bishyura ku gihembwe aho kuba umwaka wose.

By admin

One thought on “Kwiga muri Poland no mu zindi kaminuza zitandukanye ku isi byoroshye ku banyarwanda babyifuza”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *