Sat. Nov 23rd, 2024

Abakiliya b’uruganda rwa Jibu rutunganya amazi, barishimira ko batakijya kwizanira amazi yo gucuruza ahubwo bayagemurirwa n’uruganda, ibintu Jibu ivuga ko ari bumwe mu buryo yahisemo bwo kwereka abakiliya bayo ko ibakunda muri gahunda yise ‘Jibu Iragukunda’.

 

Mu kwitegura icyumweru cyahariwe abakiliya kiba tariki 4-10 Ukwakira buri mwaka, Jibu uretse korohereza abayigana, yanashimiye abakiliya bitwaye neza, ibagenera ibihembo bitandukanye ndetse benshi bahamya ko serivisi itangwa n’uru ruganda ari ntagereranywa.

Dunia Maxime Théopiste umaze imyaka irenga ine acuruza amazi ya Jibu yavuze ko kuva yaba umukiliya w’iki kigo bakoranye neza ndetse ashima cyane serivisi ahabwa irimo no kuba basigaye bamugezaho amazi.

Ati “Ubu turangura buri munsi kuko Jibu yagerageje kujya itugeraho, mbere wasangaga umucuruzi yirwanaho akajya kurangura, batwazaga gusa umuntu urangura amazi nibura y’ibihumbi 50 Frw, ariko ubu bagera ku mukiliya uwo ariwe wese nubwo yaba arangura icupa rimwe gusa.”

“Turangura amazi tutiriwe tuyamaramo, ibyo twarabikunze Jibu yita ku byifuzo by’abakiliiya bayo.”

Dunia yakomeje avuga ko na we yayifatiyeho urugero akajya atwaza amazi abakiliya nyuma yo kuyagura, akayabagereza mu rugo ku buntu. Ati “Hari nk’abakiliya baza bati ariko niba muntwaza ntabwo mbishyura, tuti ntabwo utwishyura ni inshingano zacu kukugereza mu rugo.”

Yavuze ko abakiliya be na we bishimira iyi servisi bigatuma baza ari benshi ku buryo mbere yaranguraga gatatu mu cyumweru ubu akaba asigaye arangura buri munsi ku buryo inyungu yakuye mu bucuruzi bw’amazi na alimentation abifatanya yatumye afungura restaurant ku ruhande.

Umufatanyabikorwa wa Jibu, Manzi Claude, ufite ikigo gitunganya amazi ya Jibu kikayaranguza ku bacuruzi bo mu Karere ka Huye, Gisagara na Nyaruguru, na we yavuze ko abakiliya ari bo batuma ubucuruzi bushoboka bityo ko bakora ibishoboka mu kubaha serivisi zijyanye n’ibyifuzo byabo.

Ati “Dufite urubuga duhuriraho n’abakiliya bacu, uwagize imbogamizi akandika ku rubuga, abumva serivisi itanoze bagahamagara. Mu by’ukuri tukagirana ibiganiro umunsi ku wundi, uwo amazi ashiriyeho akandika ku rubuga cyangwa akaduhamagara kuko icyo dukora ni uguhaza ibyifuzo by’umukiliya wacu wese aho ari.”

Manzi yavuze ko buri mugoroba umukozi ushinzwe abakiliya abahamagara akamenya icyo buri mukiliya akeneye, ku buryo mu gitondo buri wese agezwaho ibicuruzwa yasabye bya Jibu yaba amazi cyangwa ifu y’igikoma ya Jibu, nta kiguzi atanze.

Yakomeje avuga ko banateguye amarushanwa y’abacuruzi yabaye mu byumweru bine, aho buri cyumweru bahembaga abitwaye neza bagahabwa amazi y’ubuntu kugera ku macupa atanu. By’umwihariko mu cyumweru cyahariwe abakiliya bakaba barahawe amakaramu n’udupfukamunwa.

Jibu ubu ni uruganda rumaze kubaka izina mu Rwanda cyane cyane mu bijyanye no korohereza abarutuye kubona amazi yo kunywa meza asukuye kandi ku giciro gito, aho mu myaka icyenda rumaze rukorera mu Rwanda rufite abaruhagarariye mu bice byose by’igihugu.

 

 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *