Sat. Nov 23rd, 2024

Guhera tariki ya 7 Mutarama 2022, abamotari bose bo mu Mujyi wa Kigali bazaba bakoresha ibyuma bya mubazi nk’uko Urwego Ngenzuramikorere mu Rwanda (RURA) rwabitangaje.

Igitekerezo cyo gukoresha mubazi ku bakora ingendo za moto kimaze imyaka myinshi, gusa ishyirwa mu bikorwa ryacyo ryakunze kuzamo ibibazo bituma rigenda biguru ntege.

Ubwa mbere ubwo byatangiraga, bahayeho ukwinangira, abamotari n’abagenzi batumva akamaro ka mubazi, abandi bakagaragaza ko igiciro kiri hejuru.

Usibye ibi, na mubazi ubwazo zari zifite ibibazo ku buryo hari aho zabariraga abantu amafaranga atari ukuri.

Dore uko ibiciro bizatangira bimeze:

  • Ibilometero bibiri bya mbere ni 300 Frw
  • Nyuma y’ibilometero bibiri, igiciro cyagabanutseho 26 Frw
  • Mubazi zizatangira gukoreshwa tariki 7 Mutarama 2022

Sosiyete ebyiri zatangaga mubazi zahagatitswe

Bitangira, Sosiyete eshatu ni zo zatangaga mubazi. Hari Yego Innovision Ltd, AC Group Ltd na Pascal Technology Ltd. Ebyiri za nyuma zahuye n’ibibazo by’ikoranabuhanga ku buryo zabaraga amafaranga adahuye cyangwa urugendo rugahagarara umumotari atabigennye.

Umuyobozi Mukuru wa RURA, Dr. Ernest Nsabimana, yabwiye IGIHE izo sosiyete zari zifite ibibazo zahagaritswe, zihabwa igihe ntarengwa cyo kuba zakosoye ikoranabuhanga zikabona kongera gusaba gukora.

Ati “Nyuma yo guhabwa igihe cyo gukemura ibibazo byose biri mu ikoranabuhanga rya mubazi zabo ariko bikananirana, RURA yafashe icyemezo cyo kuba ihagaritse uruhushya rwabo rwo gutanga serivisi za mubazi.”

Dr Nsabimana yavuze ko ibyo bigo byahawe amezi atatu yo gukosora, nyuma bifite uburenganzira bwo kongera gusaba guhabwa uruhushya kuko “isoko rihari”.

Abamotari bafite mubazi mu Mujyi wa Kigali babarirwa mu 9000 mu gihe abagomba kuzishaka mu gihe cya vuba nabo bari hafi uwo mubare kuko abafite ibyangombwa bibemerera gukora uwo mwuga ari 19.300.

RURA isobanura ko abatazifite muri iki gihe, bahawe kugera tariki 7 Mutarama 2022 ngo babe bazisabye kandi ko Yego Innovision Ltd yiteguye kubafasha.

Ushaka mubazi ntabwo asabwa kwishyura ahubwo amasezerano agirana na sosiyete iyimuha ni uko iba igomba kuzajya ifata amafaranga ya komisiyo ku ngendo yakoze mu buryo bwo kwiyishyura.

Dr Nsabimana ati “Nyuma y’iyo tariki, nta mumotari uzemererwa gukora uwo mwuga adafite mubazi.”

Ibiciro byavuguruwe

RURA isobanura ko impinduka nshya mu mikorere ya mubazi zigena ko ibilometero bibiri bya mbere bizajya byishyurwa 300 Frw. Guhera kuri ibyo bilometero, umugenzi azajya yishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe ubusanzwe yari 133 Frw.

Bivuze ko hari ikinyuranyo cya 26 Frw ugereranyije n’igiciro cyari gisanzwe.

Mu gihe umumotari atwaye umugenzi ariko akagira ahantu ahagarara akamutegereza, iminota icumi ya mbere ntacyo umumotari azajya yishyuza ariko mu gihe irenze, umugenzi azajya yishyura 26 Frw ku munota.

Igihe urugendo rurenze ibilometero 40, kilometero imwe izajya yishyurwa 181 Frw. RURA isobanura ko byakozwe nk’uburyo bwo kurengera umumotari cyane ko iyo akoze urugendo nk’urwo runini, agaruka nta mugenzi afite bikamushyira mu gihombo.

Ibi biciro byagenwe ku bufatanye n’amahuriro y’abamotari na sosiyete zitanga mubazi ku buryo nta rwego na rumwe rubifiteho ingingimira.

Buri myaka ibiri, ibiciro by’ingendo biravugururwa, bivuze ko mu gihe iby’imodoka rusange byavuguruwe no kuri moto bizajya bikorwa.

.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *