Sat. Nov 23rd, 2024

Ibaze nawe biramutse bibaye muri iyi isi maze amakuru yose abitse mu ibanga muri za mudasobwa akinjirwamo mu kanya gato cyane hakoreshejwe za mudasobwa z’ibihangange – iki nicyo bamwe bita “umunsi w’imperuka ushingiye kuri izo mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rizwi nka “Quantum”.

Kugirango ubyumve neza, mudasobwa z’ibihangange zikoresha ikoranabuhanga rya Quantum zikora ku buryo butandukanye na za mudasobwa tuzi zatangiye gukorwa mu kinyejana gishize. Ku rupapuro, izi mudasobwa zisiga inshuro nyinshi mu kwihuta za mudasobwa dukoresha muri kino gihe.

Ibi rero bisobanuye ko mudasobwa zisanzwe byazitwara igihe kirekire cyane kubonera igisubizo ibibazo by’insobe kandi bitwara igihe kinini nko kumena urukuta rurinze amakuru y’ibanga abitse muri mudasobwa aho usanga kugira ngo ubigereho ugomba kugerageza kunyura mu nzira zibarirwa muri miliyari nyinshi. Mudasobwa isanzwe byayitwara imyaka myinshi cyane kugirango ibashe kumena urwo rukuta; kubishobora nabyo ni ikindi kibazo.

Ariko za mudasobwa zifite ubushobozi budasanzwe zo mu gihe kizaza, ku rupapuro, ibi zabikora mu masegonda makeya cyane.

Mudasobwa nk’izo zagombye kugira ububasha bwo gusubiza ubwoko bwinshi bw’ibibazo abatuye isi bibaza. Leta y’Ubwongereza irimo gushora imali mu kigo cy’igihugu cy’ikoranabuhanga rya Quantum ahitwa Harwell mu ntara ya Oxfordshire muri gahunda yo guteza imbere ubushakashatsi muri urwo rwego.

Ariko byose nti byera ngo de.

Abajura bo kuri interineti

Hari ibihugu bimwe birimo Amerika, Ubushinwa, Uburusiya n’Ubwongereza birimo gushyira ingufu nyinshi no gushora amafaranga menshi cyane mu gukora za mudasobwa nk’izi zifite ubushobozi buhambaye bwo kunyaruka. Icyo bigamije ni ukurusha ibindi ubushobozi muri uru rwego rw’ikoranabuhanga rya interineti.

Buri munsi, amakuru menshi yo kuri interineti abitswe mu ibanga – harimo akureba n’andeba – hari abayakusanya nta ruhushya tubitangiye maze agashyirwa mu bubiko hategerejwe umunsi mudasobwa z’abajura biba amakuru kuri interineti zizaba zifite ubushobozi buhambaye bw’ikoranabuhanga rya quantum kugirango zibashe kuyinjiramo.

Harri Owen, umuyobozi ushinzwe iteganyamigambi mu kigo cya PostQuantum agira ati: “Ibintu byose dukora kuri interineti ubungubu , birimo guhaha, kubika no kubikuza muri banki, kuganira ku mbuga nkoranyambaga, ibyo dukora byose kuri interineti biba birinze mu ibanga.”

Akomeza avuga ati: “Ariko umunsi za mudasobwa z’ibihangange zizaboneka zikabasha kumena urukuta rurinze ayo makuru, ako kanya ba nyirazo bazahita bagira ubushobozi bwo kwinjira muri konti za banki z’abandi bazisigeho ubusa, bafungure za mudasobwa amaleta akoresha mu kurinda umutekano kandi n’ububiko bw’amafaranga yo kuri interineti yitwa Bitcoin nabwo nta kizasigaramo.”

Ibi Bwana Owen avuga kandi arabyemeranyaho na Ilyas Khan, umuyobozi mukuru w’ikigo cya Quantinuum cy’i Colorado muri Amerika ugira ati: “Mudasobwa zifite ubushobozi budasanzwe zizatuma uburyo bwinshi bukoreshwa ubungubu mu kurinda amakuru mu ibanga nta gaciro bugira.”

“Ibi rero bibangamiye cyane ukuntu tubayeho.”

Kwitegura Quantum

Koko? Birakenewe? Birasa nkaho kwaba ari ukwitegura imperuka, none ni kuki nta byinshi abantu babivugaho?

Igisubizo ni Yego. Umwe mu bayobozi bo muri leta y’Ubwongereza utarashatse ko izina rye rimenyekana avuga ko hatagize igikorwa, hashobora kuba ibintu bibi.

Hashize imyaka abantu bagerageza kwitegura. Mu Bwongereza, amakuru yose ya leta afatwa nk’ibanga rikomeye barangije kuyahisha cyane bakoresha uburyo bushya abashakashatsi bavuga ko izo mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye zitazabasha kwinjiramo.

Ibigo by’ikoranabuhanga bikomeye cyane nka Google, Microsoft, Intel na IBM birimo gushaka ibisubizo ndetse n’ibindi bigo bikurikirana cyane iri koranabuhanga nka Quantinuum na Post-Quantum.

Kandi iki ngenzi ni uko ubu harimo kwerekanwa ibisa n’ubuhanga bwo kurinda amakuru kuri interineti bwakoreshwa nyuma y’umwaduko w’izo mudasobwa zifite ubushobozi buhambaye. Birabera ku kigo k’igihugu gishinzwe ubumenyi na tekinoloji (NIST) usohotse gato i Washington, DC. Ikigamijwe ni ugushyiraho ingamba zemeranijweho z’uburinzi zizabasha kurinda inganda, leta, kaminuza n’ibikorwa remezo by’ingenzi by’igihugu kugirango bitabangamirwa n’ibyago byazanirwa n’iryo koranabuhanga rya Quantum.

Ibi ariko bizatwara amafaranga.

Ikoranabuhanga ryo muri mudasobwa zifite ubushobozi ndashyikirwa rirahenze, riravunanye kandi rikenera umuriro w’amashanyarazi mwishi. Gushyira muri bene izo za mudasobwa uburyo bwa Quantum budateje ikibazo ni kimwe mu bintu bigoye kugeraho ku bijyanye n’umutekano wo muri za mudasobwa muri kino gihe tugezemo.

Ariko impuguke zivuga ko kwicara ntihagire icyo umuntu abikoraho ntacyo byaba bimaze.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *