Sun. Nov 24th, 2024

Igikorwa cyo gukomeza gushaka abazitabira Miss Rwanda 2022, kuri uyu wa Gatandatu iri jonjora ryabereye mu Ntara y’Amajyepfo , rikaba uyu munsi ryitabiriwe n’umukobwa ufite ubumuga bwo kutavuga, kimwe mu byatunguranye.

Uwimana Jeannette ufite ubumga bwo kutavuga ni umwe mu bakobwa 47 bitabiriye iri jonjora ry’ibanze ryabereye mu Ntara y’Amajyepfo.

Uyu mukobwa yageze imbere y’Akanama Nkemurampaka aherekejwe n’umusemuzi wamufashaga kuganira na bo.

Abajijwe impamvu yitabiriye iri rushanwa yagize ati “Impamvu naje mu irushanwa rya Miss Rwanda nagiraga ngo mbone urubuga bwo gushishikariza abana bafite ubumuga gutinyuka bakitabira aya marushanwa.”

Uwimana yakomeje asobanura ko bagenzi be bafite ubumuga yifuza kubafasha kumva ko na bo bakwiye kwiteza imbere binyuze mu kwitinyuka.

Ati “Nabakangurira kuza muri Miss Rwanda kandi nkabazamura kuko kenshi na kenshi, usanga bakeneye iterambere nk’iry’abandi.”

“Usanga bahezwa mu ishuri cyangwa aho bajya hose ukabona babuze ubasemurira.”

Uwimana yavuze ko impamvu yatumye yitabira Miss Rwanda akabikora ariwe wa mbere ari uko yumvise akwiye kwitinyuka.

Yagize ati “Benshi bakunze kwitinya ariko nkanjye wize mu ishuri ry’abafite ubumuga nagize amahirwe yo gutinyuka binshishikariza kuba naza kwitabira iri rushanwa.”

Abagize Akanama Nkemurampaka bamubazaga, akabumva ariko yajya gusubiza agakoresha amarenga, umusemuzi we akamusemurira.

Nyuma yo kubazwa no gusubiza ibibazo yabajijwe, Uwimana yahawe ‘YES’ eshatu.

Munyaneza James uri mu bagize Akanama Nkemurampaka, yavuze ko Uwimana yagize umuhate wo kwitinyuka akaba abereye abandi urugero.

Miss Mutesi Jolly na we yunze mu rya Munyaneza avuga ko umuhate Uwimana yagize wo kwitinyuka ukwiye kubera abandi urugero.

Uwimana Jeannette ufite ubumuga bwo kutavuga yitabiriye Miss Rwanda

Uyu mukobwa yavugaga akoresheje amarenga

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *