Thu. Sep 19th, 2024

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yatangaje kuri Twitter ko “Putin amaze gutangiza ibitero bigari kuri Ukraine”.

Dmytro Kuleba yavuze ko Ukraine “izirengera” kandi ko “isi ishobora kandi igomba guhagarika Putin”.

Ambasaderi Sergiy Kyslytsya wa Ukraine muri ONU/UN yavuze ko uhagarariye Uburusiya muri ONU yemeje ko perezida we yatangaje “intambara ku gihugu cyanjye”, nk’uko bivugwa n’ibiro ntaramakuru Reuters.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu muri Ukraine nawe yabwiye CNN ati: “ibitero byatangiye.”

Minisiteri y’ingabo y’Uburusiya yahakanye ko bari kurasa imijyi ya Ukraine – ivuga ko bari kwibasira ibikorwaremezo bya gisirikare, ibirindiro n’ibigo by’ingabo zirwanira mu kirere bifite “intwaro zikomeye”, nk’uko ibiro ntaramakuru bya leta RIA bisubiramo iyo minisiteri.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

Umunyamabanga mukuru wa OTAN/NATO General Jens Stoltenberg yatangaje ubutumwa kuri Twitter ko ibi “bishyize ubuzima bw’abasivili batagira ingano mu kaga”.

Uyu yavuze ko OTAN iza guterana ikareba ku “bushotoranyi bushya” bw’Uburusiya.

Kuwa gatatu, Putin yavuganye kuri telephone na Perezida Tayyip Erdogan wa Turkiya amubwira “impamvu ikomeye yo kugira icyo akora” kubera ubushotoranyi bw’abategetsi ba Kyiv mu bice by’uburasirazuba bwa Ukraine Uburusiya ubu bwemeje nk’ibihugu byigenga.

Ibiro bya Kremlin byatangaje ko Putin yabwiye Erdogan ko “yababajwe na Amerika na OTAN” kubera uko “byirengagije” impungenge n’ibyo Uburusiya busaba.

Imodoka za gisirikare z'Uburusiya zabonetse zerekeza ku mupaka wa Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine kuwa gatatu

AHAVUYE ISANAMU,ANADOLU AGENCY/GETTY

Imodoka za gisirikare z’Uburusiya zabonetse zerekeza ku mupaka wa Donbas mu burasirazuba bwa Ukraine kuwa gatatu

Perezida Joe Biden wa Amerika yahise avuga ko ibitero by’Uburusiya bidafite impamvu kandi “amasengesho y’isi yose ari ku bantu ba Ukraine.”

Biden yagize ati: “Perezida Putin yahisemo intambara atatekerejeho izateza kubura ubuzima guteye ubwoba n’umubabaro wa muntu.

“Uburusiya bwonyine nibwo nyirabayazana w’imfu no gusenya bizava kuri iki gitero, kandi Leta zunze ubumwe n’inshuti zayo bizasubiza mu buryo bushyize hamwe kandi bukomeye. Isi izabaza ibi Uburusiya.”

Biden yavuze ko kuri uyu wa kane abwira abanyamerika iby’ingaruka Uburusiya buzahura nazo.

Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yahise ahamagarira inama yaguye y’umutekano n’ubwirinzi gutangaza ko igihugu kigiye kugendera ku mategeko yo mu ntambara.

Iyo nama biteganyijwe ko iterana by’igitaraganya kugira ngo ifate umwanzuro kuri iyo ngingo.

Trump ati: “Putin yabonye intege nke” za Amerika

Uwahoze ari perezida wa Amerika Donald Trump yavugiye Fox News ubwo ibitero by’Uburusiya byari bitangiye (mu ijoro ryo kuwa gatatu muri Amerika) avuga ko ibi bitero by’Uburusiya “bitari gushoboka” ku butegetsi bwe.

Kuri telephone, Trump yavuze ko mbere atibazaga ko Putin “yifuza gukora ibi”.

Ati: “Nibazaga ko yashakaga gukora ikintu ubundi hakaba ibiganiro, ariko byagiye biba nabi, maze nawe abona intege nke”.

Trump yongeyeho ko ibitero by’Uburusiya ku gice kimwe byatewe “n’intege nke” za Amerika ubwo zakuraga ingabo muri Afghanistan.

Kuva Putin yatangaza ko ingabo z’Uburusiya zajya muri Ukraine, ku nshuro ya mbere mu myaka irindwi akagunguru k’ibitoro bidatunganyije karazamutse kagera ku $100.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *