Sun. Nov 24th, 2024

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Habyarimana U. Beata, yasobanuye impamvu igiciro cy’amavuta cyazamutse, anasobanura ko izamuka ryacyo rinajyana n’icy’isabune kandi ko u Rwanda rurimo gushakisha uko ruhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko.

Byagarutsweho mu kiganiro Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente  ari kumwe na bamwe mu bagize Guverinoma yagiranye n’abanyamakuru cyibanze ku  ngingo y’ uko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze.

Minisitiri Habyarimana yavuze ko hari ibicuruzwa bike bike byagiye bihinduka ku biciro harimo isukari, amavuta yo guteka n’isabune.

Ati: “Iyo amavuta azamutse ku giciro n’amasabune arazamuka kuko akorwa mu bisigazwa, mu bikatsi by’uwatunganyije amavuta. Bivuze ko ibirangurwa mu gukora amavuta iyo bizamutseho gato n’amasabune birajyanirana”.

Yagaragaje ko izamuka ry’igiciro cy’amavuta ryakomotse ku biciro by’inzira yo mu mazi nabyo bihindagurika.

Ati: “Amavuta dukoresha amenshi ava mu Misiri andi yo tukayavana mu bihugu by’Aziya ariko n’ubundi yo yarazamutsre muri iyi myaka 2 igiciro kigenda kizamuka buhoro buhoro bitewe n’ingendo zo mu mazi zigenda zihindura igiciro”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Habyarimana kandi yatangaje ko u Rwanda rurimo gushakisha uko ruhangana n’izamuka ry’ibiciro ku isoko, rutumiza ibicuruzwa binyuranye mu bihugu by’Afurika hashingiwe ku masezerano y’isoko ryagutse ry’uyu mugabane. U Rwanda rukomeje ibiganiro n’abaturanyi barwo, kugira ngo imbogamizi zikibangamiye ubuhirane zikurweho.

Yavuze ko nubwo mu Rwanda hari uruganda rwa Kabuye rutunganya isukari, ikiri nke, akaba ari yo mpamvu hatumizwa indi hanze, ibiciro bikaba bihinduka bitewe nuko ku isoko mpuzamahanga byifashe.

Ati: “U Rwanda rukora isukari ingana na 10% y’isukari mu myaka itatu, ine ishize bityo dukenera mu gukoresha indi ikava hanze. Hashize imyaka 4, u Rwanda rutangiye kureba ibihugu byo kuranguramo isukari, harebwa uko isukari yakurwa hanze ariko mu bihugu by’Afurika”.

Minisitiri w’Ubucuruzi kandi yasobanuye impamvu zimwe na zimwe zituma ibiciro by’isukari bizamuka.

Ati: “Ubu isukari yarangurwaga n’umucuruzi wayizanaga, harimo umucuruzi wari ufite 35% y’isukari yatugezagaho wari ufite inganda  yayikuraga muri Swaziland, Zambiya na Malawi. Mu gihe cy’imvura inganda zikora isukari zikora amasuku y’imashini ibyo biri mu byahungabanyije ibiciro by’isukari, twizera ko mu mpera z’ukwa 4  n’intangirio z’ukwa 5 bizaba byasubiye ku murongo”.

Mu gukemura ikibazo cy’isukari herekejwe amso mu bindi bihugu  bishobora kuba byaha u Rwanda isukari.

Yagize ati: “Ubusanzwe bituma twerekeza amaso n’ahandi twarangurira, twatangiye kwerekeza mu bindi bihugu bishobora kuduha isukari”.

Minisitiri Habyarimana yanakomoje ku bacuruzi bazamura ibiciro ko bakurikiranwa. Ati: “Hari abacuruzi bari bashake kunama ku baguzi baca amafaranga menshi nk’uwaranguye vuba aha, biciye mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro RRA habayemo gusuzuma no guhana abo bigaragara ko muri sisitemu yabiranguye kuri make bakaba babicuruza kuri menshi”.

Ku kibazo cy’amavuta yavuze ko hari intambwe yatewe, aho muri iyi myaka ibiri habashije kuboneka inganda mu Rwanda zikora amavuta hagamijwe gushaka igisubizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *