Tue. Jul 1st, 2025

Uhoraho ngufite, sinteze na rimwe kwiheba kuko nziko ntakikunanira, kuko nziko mba mfite byose! Aya ni amwe mu magambo ari muri iyi ndirimbo ikoranye ubuhanga ku bakunzi b’umuziki.

Christus Regnat imwe muri Chorale zikunzwe cyane muri Kigali ku bw’ubuhanga bakorana indirimbo zabo , ubu yashyize hanze amashusho y’iyi ndirimbo”Sinteze kwiheba” . Ni indirimbo yahimbwe n’umwe mu baririmbyi bayo witwa Niyonzima Oreste, amashusho yayo akaba yarafatiwe ku irebero ahazwi nka Canal Olympia.

Mu butumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni ukubwira abantu ko ufite Imana aba afite byose kandi ko ntacyo yabura.

Chorale Christus regnat yahimbye indirimbo nyinshi ariko ikaba ifite umwihariko wo kuririmba indirimbo ndetse no gusubiramo indirimbo za cyera ikazajyanisha n’ibihe turimo bituma zikundwa n’urubyiruko.  Mu zakunzwe twavuga nka “Mana idukunda, Kuzwa iteka, Mama Shenge”

Bimwe mu bitaramo bya Chorale Christus Regnat
Niyonzima Oreste wahimbye iyi ndirimbo akaba n’umucuranzi w’inanga.

Kanda hano hasi urebe  indirimbo yose

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *