Sun. Nov 24th, 2024

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatandatu, yashyizeho ba Ambasaderi babiri bashya aho François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar yoherejwe mu Bufaransa agasimburwa na Igor Marara.

Iyi nama yari iyobowe n’Umukuru w’Igihugu, Paul Kagame. Nta mpinduka zihariye yakoze ku bijyanye no kwirinda icyorezo cya Covid-19 ahubwo ingamba zari zisanzweho zakomeje gushimangirwa.

Mu bayobozi bahawe imyanya, harimo François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar. Yahinduriwe imirimo yoherezwa mu Bufaransa asimbuye François Xavier Ngarambe.

Undi wahawe umwanya ni Igor Marara wari usanzwe ari Umujyanama muri Ambasade y’u Rwanda muri Canada wagizwe Ambasaderi warwo muri Qatar.

Iyi nama y’Abaminisitiri kandi yemeje ba Ambasaderi bagiye guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda. Muri bo harimo Wang Xuekun wemerewe guhagararira u Bushinwa mu Rwanda.

Daba Debele Hunde yemerewe kuba Ambasaderi wa Ethiopia mu Rwanda mu gihe Jean de Dieu Mitima Bulinz we yemerewe guhagararira Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Sommel Yabao Mbaidickoye we yemerewe guhagararira Tchad mu Rwanda afite icyicaro muri Congo Brazaville.

François Nkulikiyimfura wari Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar yoherejwe mu Bufaransa

Ipaji ya mbere
Ipaji ya Kabiri
Ipaji ya gatatu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *