Ku mugoroba wo kuri uyu wo ku ya 24 Mata 2022, Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni, yakiriye mu biro bye Entebbe, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda aho abo bombi baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi.
Abayobozi b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro byibanze ku ngingo zitandukanye ariko by’umwihariko bibanda ku gushimangira umubano, amahoro n’umutekano w’ibihugu byombi n’Akarere muri rusange, nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Uganda.
Perezida Kagame yageze muri Uganda ku gicamunsi cyo kuri iki cyumweru aho biteganyijwe ko yitabira ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 ya Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umugaba mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda akigera ku kibuga cy’indege cya Entebbe, yakiriwe na Lt Gen Muhoozi nyirizina aherekejwe na Minisitiri w’Umutekano Jim K. Muhwezi, hamwe n’uhagarariye inyungu za Uganda mu Rwanda Anne Katusiime ndetse na Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda Col Joseph Rutabana.
Gen Muhoozi ubwe yatangaje ko yahisemo gutegura ibirori rusange mu kwizihiza isabukuru ye, mu rwego rwo kwishimira aho umubano wa Uganda n’u Rwanda ugeze uzahuka.