Sat. Sep 21st, 2024

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade), ryatangije  amahugurwa azahabwa abapolisi kugira ngo barusheho kugira ubumenyi ku kwirinda no kurwanya inkongi.

Ku munsi wa mbere, iri shami ryatangiye kwigisha abapolisi bakora ku cyicaro gikuru cya Polisi giherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo, aho abapolisi 85 bakora mu mashami atandukanye,  bateguriwe  amahugurwa agomba kumara  iminsi ibiri agendanye no kubasobanurira;  ibitera inkongi, amoko y’inkongi n’ibigize inkongi.

Basobanuriwe uko bakumira inkongi, berekwa n’uko bakwirwanaho  haramutse habaye inkongi ndetse banerekwa uko bakwitabara bazimya inkongi bakoresheje bimwe mu bikoresho birimo za kizimyamuriro n’uburingiti butose.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira, yavuze ko aya mahugurwa agamije guha ubumenyi abapolisi kugira ngo nabo bagire ubumenyi ku bitera inkongi, ndetse bamenye neza no gukoresha ibikoresho bitandukanye mu kuyizimya.

Yagize ati: “Tumaze igihe duhugura abantu batandukanye haba abakora mu bigo bya Leta, abakozi bakora mu bitaro bitandukanye mu gihugu, abakozi bakora mu mahoteli, ndetse twanahuguye n’imbaga y’abantu barema amasoko atandukanye mu gihugu, kugira ngo tubahe ubumenyi ku bitera inkongi, ndetse n’uko bakoresha ibikoresho bitandukanye  byo kuyizimya birimo ikizimyamuriro cyangwa uburingiti butose bazimya umuriro cyane cyane uturuka kuri Gaze.

Yakomeje avuga ko ubu hari hagezweho guhugura abapolisi kugirango nabo bagire ubumenyi ku buryo bafasha iri shami kujya bahugura abaturage. Ikindi kandi abapolisi nabo bagomba kugira ubumenyi kuburyo bakwirinda inkongi ndetse bakaba banayirwanya igihe ibaye haba aho bakorera cyangwa se aho batuye.

ACP Gatambira yanavuze ko kuva batangira guhugura abanyarwanda ku kwirinda no kurwanya inkongi byagize umumaro ukomeye, aho inkongi iba ukabona abaturage baragira uruhare mu kuyizimya n’ubwo batabarwa ariko hari icyo nabo baba bakoze.

Yatanze urugero rw’abaturage bo mu karere ka Kirehe habaye inkongi iturutse kuri Gaze abaturage bakayizimya bakoresheje ubumenyi bahawe.

Ikindi yavuze ni uko umwaka ushize mu gihugu hose hagaragaye inkongi 123, inyinshi zikaba zikomoka kuri Gazi, naho uyu mwaka turimo mu gihugu hose  hamaze kuba inkongi 66,  inyinshi muri zo abaturage bagize uruhare mu kuzizimya kuko babonye amagurwa, kandi izi nkongi ahanini zikaba zaraturutse kuri gazi aho usanga Umujyi  wa Kigali ari wo wagaragayemo inkongi nyinshi.

Corporal (CPL) Tuyishime Beatrice na CPL Bajeneza Cornelle bahawe amagurwa yo kwirinda no kurwanya inkongi, bose bashimiye Polisi y’u Rwanda yabateguriye aya mahugurwa bavuga ko bahungukiye ubumenyi bwinshi bwiyongera ku bwo bari basanzwe bafite, ubu bakaba bamenye amako y’umuriro ndetse n’uko bakoresha ibikoresho bitandukanye birimo n’uburingiti butose mu kuzimya  inkongi.

Bavuze ko ubu bagiye kujya bafasha ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi bigisha abaturage haba aho batuye n’aho bakorera uko bakwirinda inkongi ndetse n’uko bayirwanya igihe ibaye.

Aya mahugurwa  yatangiye none tariki ya 27 Mata akazageza tariki ya 19 Gicurasi, aho abapolisi bakorera mu gihugu hose bazayahabwa aho biteganijwe ko abakorera mu Ntara bazabasangayo, ndetse aya mahugurwa akazanatangwa mu mashuri yose ya Polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *