Sat. Sep 21st, 2024

Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta, yasabye imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi igakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi mu kugarura amahoro n’ituze muri icyo gihugu.

Ibiro bya Perezida wa Kenya bisubiramo amagambo yo mu butumwa bwa videwo yagejeje ku ntumwa z’imitwe yitwaje intwaro yitabiriye ibiganiro i Nairobi hamwe n’intumwa za leta ya Congo agira ati: “…mudashyize intwaro hasi ngo mushyire hamwe mu buryo butamenerwamo mu rwego rwo gutuma DRC itekana, imbuto z’uburumbuke, mwese mukwiye kubonaho zivuye mu mutungo mwinshi [w’igihugu], zizakomeza kutabageraho”.

Perezida Kenyatta, ukuriye Umuryango w’Afurika y’Iburarisazuba (EAC) muri iki gihe, yongeyeho ati: “Ibi bituma byihutirwa ku bantu bose b’ugushaka kwiza muri DRC kwishyira hamwe bakihutira gushyiraho umusingi w’uburumbuke bakora nta kuruhuka mu kugera ku mahoro arambye”.

Nta cyo umutwe wa M23 wongeye kurwana n’ingabo za DR Congo wari watangaza ku magambo ya ba Perezida Kenyatta na Perezida wa Congo.

Muri iryo jambo Uhuru yavuze hamwe na Perezida Tshisekedi mu buryo bw’iyakure bwa videwo, Perezida wa Congo yavuze ko ashimira imitwe yitabiriye ibi biganiro, avuga ko yiteguye kuyitega amatwi no kuyiha umutekano, asaba ko gahunda iriho ari ukuyisubiza mu buzima busanzwe.

Ibiro bya Perezida wa Kenya bivuga ko ibyo biganiro by’amahoro hagati ya Leta n’imitwe ikorera mu burasirazuba bwa Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo no muri Ituri, byitabiriwe n’abahagarariye imitwe irenga 30.

Ariko muri DR Congo habarirwa imitwe irenga 100 yitwaje intwaro, mu yikomeye hakaba harimo M23, uyu ukaba warirukanwe mu biganiro by’i Nairobi ku busabe bwa Congo iwushinja kubura imirwano mu cyumweru gishize, ibyo wo uhakana uvuga ko ari wo washotowe.

No kuva mu gicuku cyo ku wa Gatatu imirwano yongeye kubura hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta (FARDC) muri teritwari ya Rutshuru, buri ruhande rurashinja urundi gutangiza iyi mirwano.

Colonel Ndjike Guillaume Kaike uvugira ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru yasubiwemo n’ibinyamakuru byaho avuga ko M23 ari yo yateye ibirindiro byabo ahagana saa cyenda z’igicuku.

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, Major Willy Ngoma uvugira M23 yabwiye BBC ko ingabo za Leta “zateye ibirindiro byacu, maze turwana nazo”.

Hari hashize imyaka igera hafi ku 10 umutwe wa M23 utavugwa mu rwego rwa politiki cyangwa mu ntambara, bivuye ku masezerano yashyizweho umukono i Nairobi ku italiki 12 y’ukwa 12 mu 2013 hagati yawo na Leta ya Kinshasa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *