Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu, yafatiye mu mudugudu wa Ryabasenge wo mu kagari ka Nyamitanzi, Umurenge wa Jomba mu Karere ka Nyabihu, abantu babiri bari batwaye udupfunyika ibihumbi bibiri tw’urumogi mu modoka ya rusange yavaga Mukamira yerekeza Ngororero.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari Mutoni Nyirasinumvayo ufite imyaka 20 y’amavuko na Ndaruhutse Hamisi w’imyaka 26.
Yagize ati:” Aba bombi bafashwe ahagana saa kumi z’umugoroba, ubwo abapolisi bahagarikaga imodoka mu mudugudu wa Ryabasenge, mu gusaka imizigo abagenzi bari batwaye baza kubona umufuka wari urimo ibirayi ahagana munsi harimo isashe yari irimo udupfunyika babwiye nyir’ umuzigo ngo asuke hasi ibirayi basanga yari yabanje hasi isashe irimo udupfunyika tw’urumogi ahita atabwa muri yombi.”
Yakomeje agira ati:”Nyir’umuzigo yahise avuga ko urwo rumogi ari urwa Nyirasinumvayo bari bari kumwe mu modoka ngo bakaba bari baruhawe n’umugabo we babana mu murenge wa Kanama wo mu karere ka Rubavu ari naho bari baturutse ngo barushyire abakiriya be bo mu karere ka Ruhango akaba yari buhembwe ibihumbi 20 Frw nyuma yo kurugurisha.”
Abafashwe n’ibyo bafatanwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Jomba ngo hakomeze iperereza mu gihe hagishakishwa uwari warubahaye ngo nawe afatwe.
SP Karekezi yaburiye abakomeje kwishora mu gukwirakwiza ibiyobyabwenge ko batazihanganirwa, abasaba kubireka bagashaka indi mirimo bakora yemewe kuko amayeri menshi bakoresha yamaze gutahurwa.
Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye