Fri. Nov 15th, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yakiriye abayobozi batandukanye bari mu basaga 2000 bitabiriye Inama Nyafurika yiga ku byanya bikomye (Africa Protected Areas Congress/APAC) yateraniye i Kigali guhera mu ntangiriro z’iki cyumweru.

Abakiriwe ni Mahamadou Issoufou wahoze ari Perezida wa Niger; Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia; Umuyobozi w’Umuryango wa African Wildlife Foundation Kaddu Sebunya; Umuyobozi Mukuru wungirije wa IUCN, Stewart Maginnis; Umuyobozi wa World Wildlife Fund Marco Lambertini, n’Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Ubumenyi n’Umuco (UNESCO), Shamila Nair Bedouell.

Abo bayobozi bari baherekejwe na n’abandi bo ku ruhande rw’u Rwanda barimo Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Clare Akamanzi.

Iyo nama ibaye iya mbere ibereye ku Mugabane w’Afurika yahurije hamwe abayobozi barimo Abaminisitiri, abashakashatsi n’abahanga mu bya siyansi, abahagarariye urubyiruko baganiraga ku gushaka ibisubizo birambye mu kubungabunga ibyanya bikomye.

By’umwihariko, baganiriye ku gaciro k’ibyanya bikomye mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, guteza imbere ubukerarugendo no guharanira iterambere ry’ubukungu ritangiza ibidukikije kandi risigasira amoko y’inyamaswa aboneka gusa ku Mugabane w’Afurika.

Iyo nama yasojwe hafatwa ingamba zihuriweho ku Mugabane w’Afurika (Kigali Call For Action) aho abitabiriye biyemeje kuba ba ambasaderi beza mu kubungabunga ibyanya bikomye n’urusobe rw’ibinyabuzima mu guharanira iterambere rirambye.

Ubwo yatangizaga iyo nama mu ntangiriro z’iki cyumweru, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Ngirente Edouard yavuze ko afurika ihiga indi migabane mu gukungahara ku rusobe rw’ibinyabuzima, ari na yo mpamvu hakenewe imbaraga mu rugamba rwo kurubungaunga binyuze mu kwita ku mashyamba n’ibyanya bikomye.

Yagize ati: “Ibyanya bikomye kandi bibungabunzwe muri Afurika bifite umurage utoroshye, aho usanga intsinzi yo kubungabunga ibidukikije akenshi biza bibangamiye abaturage. Kimwe mu byo iyi nama ya mbere ibereye muri Afurika ni ugusubiza ijambo imiryango yasigajwe inyuma, guha agaciro uruhare rwabo mu kubungabunga ibidukikije, no kutagira n’umwe usigara inyuma binyuze mu Buyobozi bw’Afurika n’ubw’Isi yose.”

Kaddu Sebunya, Umuyobozi wa Wildlife Foundation, yongeyehoko APAC yatanze amahirwe yo kuganira ku myumvire ihari n’uburyo bwo kuyihindura, hagamijwe guhangana n’imbogamizi ku iterambere ry’Afurika.

Yagize ati: “Afurika irahura n’ingorane zo kugera ku iterambere muri iyi Si aho uburyo bumenyerewe bwo guharanira iterambere hagendewe ku bidukikije buri kugera ku musozo. Kugira ngo twirinde kuzima burundu no kwegeza inyuma ibidutegereje, dukeneye ubufatanye bukomeye buhuriza hamwe inzego zinyuranye kugira ngo nibura duhanganye n’imbogamizi zo kubungabunga ibidukikije

Abitabiriye iyo nama kandi banagarutse ku ntego z’igihe kirekire z’Isi n’Afurika by’umwihariko, harimo icyerekezo cy’Afurika muri 2063 (Agenda 2063), hamwe n’Intego z’iterambere rirambye (SDGs) mu bijyanye no guharanira iterambere ritangiza ibidukikije.

U Rwanda rwagaragaje ingamba zitandukanye rukomeje gushyira mu bikorwa mu guharanira kugera kuri izo ntego harimo gutekereza uburyo ibikorwa bya muntu nk’ubuhinzi n’imiturire byakorwa birinda gusatira ibyanya bikomye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *