Sun. Nov 24th, 2024

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama 2022, ubwo yari mu ruzinduko mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Ruhango, Perezida Paul Kagame yiyemeje gukurikirana ubwe ibibazo bimaze iminsi mu bamotari bigakemuka.

Ni nyuma y’aho Perezida Kagame ubwo yaganiraga n’abaturage ndetse asubiza n’ibibazo byabo, agejejweho ikibazo cy’abamotari bavuga ko bishyuzwa amafaranga menshi cyane arimo ay’ubwishingizi, ipatante, aya ‘Autorization’ bita ay’umurengera n’ibindi byangombwa bitandukanye basabwa umunsi ku munsi; utabifite agacibwa amande na Polisi.

Ageza ibibazo bye kuri Perezida Kagame, umuturage witwa Bizimana Pierre, usanzwe ukora akazi ko gutwara abantu kuri moto (umumotari), yavuze ko abamotari bishyuzwa amafaranga menshi, aho ubu badashobora kujyana abana babo ku ishuri cyangwa ngo bigurire umwenda wo kwambara.

Bizimana ati: “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, sinzi niba ikibazo cy’abamotari mujya mucyumva, ariko ndagira ngo nkibibwirire, twebwe abamotari kwishyuzwa amafaranga y’ubwishingizi menshi washyiraho ipatante, umusoro n’ibindi ugasanga ayo mafaranga ari menshi ku buryo rwose ubu nta n’umwambaro umuntu abasha kugura.”

Mu gusubiza iki kibazo Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo aherutse kucyumva ko hari abashatse kwigaragambya, ati: “Wivunika ndabyumva.”

Yasabye Minisitiri w’ibikorwa remezo Dr Ernest Nsabimana kugira icyo avuga kuri iki kibazo, avuga ko hari inzego ziri kugikoraho nka Banki nkuru y’u Rwanda, ndetse ko mu mezi abiri gusa kizaba cyakemutse.

Perezida Kagame ati: “Nanjye ndagishyiramo imbaraga ku buryo kizaba cyakemutse.”

Ni mu gihe kandi Perezida Kagame yibajije niba Inzego za Leta zikora zihumirije ku buryo zigomba kwicara bigatwara igihe kinini kugira ngo iki kibazo gikemuke.

Ni mu gihe abamotari bavuga ko igiciro cy’ubwishingizi bwa moto cyikubye gatatu, ku buryo hari bamwe bahagaritse kubwaka. Mu myaka hafi itanu ishize, ubwishingizi bwavuye ku mafaranga ibihumbi 45 Frw bugera ku 153.200 Frw kuri moto itarengeje imyaka itanu, mu gihe irengeje iyo myaka, ubwishingizi bwayo bugera mu bihumbi 200 Frw.

Umumotari kandi ahabwa mubazi ku buntu ariko Yego Moto yazitanze, ikajya yiyishyura kuri buri rugendo akoze, dore ko umugenzi uteze moto, ibilometero bibiri bya mbere abyishyura 300 Frw, naho guhera kuri ibyo bilometero akishyura 107 Frw ku kilometero kimwe mu gihe mbere yari 133 Frw.

Guhera kuri uyu wa kane tariki 25 Kanama 2022, Perezida wa Repuburika, Paul Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi ine, aho azarukorera mu Ntara y’Amajyepfo n’Iburengerazuba, Akarere ka Ruhango niko kabimburiye uturere azasura, ni mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko mu ngendo akorera hirya no hino mu gihugu asura abaturage, iyo agejejweho ikibazo kidatinda gukemuka.

 

Ibibazo bimaze iminsi mu bamotari bishobora kuba amateka vuba aha
Ibibazo bimaze iminsi mu bamotari bishobora kuba amateka vuba aha
Ibibazo bimaze iminsi mu bamotari bishobora kuba amateka vuba aha
Ibibazo bimaze iminsi mu bamotari bishobora kuba amateka vuba aha
Ibibazo bimaze iminsi mu bamotari bishobora kuba amateka vuba aha

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *