Fri. Sep 20th, 2024

Perezida wa Repubulika ya Santarafurika (CAR) Faustin Archange Touadéra waherukaga i Kigali mu kwezi kwa Kanama 2021, yaraye ageze mu Rwanda aho yatangiye uruzinduko rw’akazi.

Ku wa Gatatu taliki ya 26 Ukwakira 2022, Touadéra yakiriwe na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bagirana ibiganiro byibanze ku miterere ya Politiki ya Santarafurika n’ubutwererane bw’ibihugu byombi bukomeje mu nzego zirimo umutekano, imiyoborere ndetse n’iterambere ry’ubukungu.

Mu mwaka ushize, Abakuru b’Ibihugu bombi baganiriye ku ngingo zifitiye inyungu ibihugu byombi, Akarere no ku rwego mpuzamahanga. baganiriye ku ngorane zazanywe n’icyorezo cya COVID-19, bagaruka no ku mbogamizi zo kuba Afurika itabona inkingo za COVID-19 zikenewe mu gihe hataraboneka uburyo bwo kuzikorera ku mugabane.

Uruzinzinduko rwo kuri uyu wa Gatatu ruje rukurikira igikorwa cyo gusangira aherutse gukorera abasirikare bakuru 200 ba RDF boherejwe mu butumwa bwo kubungabunga umutekano binyuze mu bufatanye bw’ibihugu byombi.

Ni umuhango wabereye mu rugo iwe mu Karere ka Damara mu ntangiriro z’uku kwezi, aho yashimye umusanzu w’u Rwanda mu kugarura amahoro n’umutekano mu gihugu ayoboye.

Uretse ingabo z’u Rwanda zoherejwe binyuze mu masezerano ibihugu byombi byasinyanye, guhera mu mwaka wa 2014 u Rwanda rwohereza abasirikare n’abapolisi muri icyo gihugu mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro (MINUSCA).

U Rwanda ni cyo gihugu cya mbere gifite ingabo nyinshi muri ubwo butumwa bwa Loni mu myaka umunani yose ishize,

Uretse ubufatanye mu bya gisirikare, u Rwanda na CAR bifitanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ibikomoka kuri peteroli, ndetse no guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Mu mwaka ushize, u Rwanda rwiyemeje kwagura imikoranire n’icyo gihugu mu nzego zitandukanye ziyongera kuri izo harimo ubufatanye mu igenamigambi ry’ubukungu, ubufatanye mu bwikorezi n’izindi nzego.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *