Sun. Nov 24th, 2024

Depite Kamanzi Ernest wari mu Nteko Ishinga Amategeko nk’uhagarariye Urubyiruko nawe yeguye ku mwanya we,aba Umudepite wa Gatatu weguye ku nshingano ze mu gihe kitageze ku mezi abiri.

Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mussa Fazil Harerimana, yatangarije RBA ko uyu mudepite yeguye ku wa Gatatu, avuga ko ari ku mpamvu ze bwite.

Mu ibaruwa yandikiye Perezida w’umutwe wabadepite,yavuze ko yeguye ku mpamvu ze bwite ndetse aboneraho umwanya wo gushimira Perezida Kagame n’abanyarwanda icyizere bamugiriye.

Yanashimiye kandi Abadepite bagenzi be kubera imikoranire myiza bagiranye.

Amakuru aravuga ko yari amaze iminsi afungiye i Huye nyuma yo gufatirwa mu muhanda atwaye imodoka bamupimye basanga yasinze.

I Huye yari mu butumwa bw’akazi n’irindi tsinda ry’Abadepite yari ayoboye.Abaye uwa gatatu weguye azira gutwara imodoka yanyoye inzoga.

Kamanzi yize ibijyanye n’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse yiyamamaje ku Budepite afite imyaka 28 muri 2018 nk’uhagarariye urubyiruko aratsinda.

Muri 2016 yari yatowe nk’uhagarariye urubyiruko mu karere ka Kamonyi iwabo cyane ko yari akibana n’ababyeyi be.

Kamanzi kuva mu 2017- 2018 yari Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Ntara y’Amajyepfo, n’umwe mu bagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kamonyi.

Yageze mu nteko afite intego yo kurwanya ubushomeri mu rubyiruko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *