Sun. Nov 24th, 2024

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda), yatangaje ko muri uku kwezi kwa Mutarama 2023, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 200.

Imvura iteganyijwe iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama mu bice byinshi by’Igihugu uretse mu majyepfo y’Akarere ka Nyamasheke no mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi hateganyijwe imvura izaba iri hejuru gato y’imvura isanzwe ihagwa muri Mutarama.

Ibice byose uko ari bitatu by’ukwezi kwa Mutarama biteganyijwemo imvura nk’isanzwe igwa. (Imvura isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama iri hagati ya milimetero 10 na 200).

Uko imvura izagwa ahantu hatandukanye; imvura nyinshi ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri hagati ya milimetero 150 na 200, ikaba iteganyijwe mu burasirazuba bw’Akarere ka Rusizi n’amajyepfo y’Akarere ka Nyamasheke werekeza muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe.

Imvura iri hagati ya milimetero 100 na 150 iteganyijwe mu Turere twa Karongi, Nyamagabe, Nyaruguru, na Rubavu, mu bice bisigaye byo mu Turere twa Nyamasheke na Rusizi no mu burengerazuba bw’Uturere twa Huye, Nyanza, Ruhango, Nyabihu na Musanze.

Imvura nke ugereranyije n’izagwa ahandi mu gihugu izaba iri munsi ya milimetero 50, ikaba iteganyijwe mu Mujyi wa Kigali, mu Turere twa Rwamagana, Ngoma, Kayonza na Bugesera, mu bice by’Uturere twa Kirehe na Gatsibo n’ibice bito by’Uturere twa Gisagara, Kamonyi, Nyagatare, Gakenke, Nyabihu na Musanze. Ibice bisigaye by’Igihugu biteganyijwemo imvura iri hagati ya milimetero 50 na 100.

Imvura iteganyijwe kugabanuka uko uva mu burasirazuba bw’igihugu ugana mu burengerazuba bikazaterwa n’imiterere ya buri hantu harimo amashyamba, ibiyaga n’imisozi hamwe n’isangano ry’imiyaga riherereye mu gice cy’epfo cy’Isi.

Umuyaga mwinshi uteganyijwe

Nkuko bigaragara ku ikarita yerekana umuvuduko w’umuyaga mu kwezi kwa Mutarama 2023, hateganyijwe umuyaga uri hagati ya metero 4 na metero 8 ku isegonda.

Umuyaga wenda kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 6 na 8 ku isegonda ni wo uteganyijwe mu gihugu uretse mu bice bike by’Uturere twa Nyagatare na Nyamasheke hateganyijwe umuyaga uringaniye ufite umuvuduko uri hagati metero 4 na metero 6 ku isegonda .

Ubushyuhe bwinshi buteganyijwe

Mu kwezi kwa Mutarama 2023, hateganyijwe ubushyuhe bwinshi buri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 30. Umujyi wa Kigali, mu bice by’Amayaga, mu kibaya cya Bugarama, mu Karere ka Bugesera, mu burengerazuba bw’Uturere twa Ngoma, Kirehe na Rwamagana no mu bice bimwe by’Uturere twa Nyagatare na Kayonza hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiruta icy’ahandi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 28 na 30.

Ibice bimwe by’Uturere twa Ngororero, Rubavu, Nyabihu, Musanze, Burera na Nyamagabe ni ho hateganyijwe igipimo cy’ubushyuhe kiri hasi kizaba kiri hagati ya dogere Selisiyusi 20 na 22. Ubushyuhe buteganyijwe buri ku kigero cy’impuzandengo y’ubushyuhe bwo hejuru busanzwe bw’ukwezi kwa Mutarama.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *