Sun. Nov 24th, 2024

Abantu barenga 200,000 bamaze gutambuka imbere y’isanduku irimo umurambo wa Papa Benedict XVI mu minsi itatu ishize bamusezeraho, nk’uko Vatican yabitangaje.  

Biteganyijwe ko umubiri we ushyingurwa none ku wa Kane taliki ya 5 Mutarama 2022.

Papa Francis ni we uri buyobore uwo muhango, aho mu myaka 220 ishize ubu ni ubwa mbere Papa uriho agiye kuyobora umuhango wo gushyingura uwo yasimbuye, nk’uko Vatican ibivuga.

Papa Benedict yapfuye mu ijoro rishyira umwaka mushya afite imyaka 95, hafi imyaka 10 nyuma y’uko yeguye ku mirimo ye kubera impamvu yavuze ko ari amagara ye.

Abantu ibihumbi za mirongo bitezwe kuza mu muhango wo kumushyingura ku rubuga rwa St Pierre, imbere ya Bazilika ya St Pierre, guhera saa 9:30 ku isaha yaho ikaba saa 10:30 mu Rwanda no mu Burundi.

Uwo muhango urarangwa no koroshya, mu murongo w’ibyasabwe na Benedict, nk’uko Vatican ibivuga.

Kubera ko atari akiri umukuru wa leta ya Vatican ubwo yapfaga, intumwa za leta y’Ubutaliyani n’izo aho akomoka mu Budage gusa nibo bari bwitabire.

Abandi bategetsi bajyayo barakirwa nk’abantu basanzwe – barimo Umwami w’Ububiligi Philippe, Umwamikazi Letizia wa Espagne, hamwe n’abategetsi ba Pologne na Hungary, nk’uko ikigo ntaramakuru cya Kiliziya Gatolika kibivuga.

Umurambo we urahambwa mu mva ziri munsi y’iriya Bazilika nyuma y’umuhango wo kumusabira, nk’uko yasize abisabye.

Mbere y’ibyo, umurambo we urabanza gushyirwa mu isanduku nto y’ikinyabutabire zinc mbere yo gushyirwa mu isanduku y’urubaho. Ibindi birango yakoreshaga mu gihe cye nka Papa birashyirwa iruhande rw’umurambo we.

Mu minsi 3 ishize, umurambo we uri muri bazilika, abantu bavuye imihanda y’isi baje kumusezeraho no kumuha icyubahiro.

Umwe mu baje i Roma azanye n’umuryango we kumusezeraho yavuze ko kwinjira muri iyo bazilika byari “byiza” kandi “biciye bugufi”.

Uyu witwa Mountain Butorac yabwiye BBC ko Benedict yari “umugabo nyawe” kandi “uca bugufi”, avuga ko kuri we yari nka “sogukuru w’umupapa”.

Undi waje kumusezeraho, Padiri Callistus Kahale Kabindama wo muri Zambia, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko Benedict yabaye “umupapa w’ikirenga, umupapa w’igitangaza”.

Gusa Benedict yari umuntu utavugwaho rumwe wanenzwe na bamwe ku kunanirwa guhangana n’ibirego by’ihohotera rishingiye ku gitsina ry’abihaye Imana.

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *