Sun. Nov 24th, 2024

Paul Kagame yasabye abashinzwe gushyiraho amategeko agenga imisoro n’abayakira kwicara bakareba niba nta buryo yakoroshywa kuko kuremereza imisoro atari byo bituma hishyurwa myinshi.

Kagame avuga ko akamaro k’imisoro kazwi kandi ko nta muntu ubishidikanyaho.

Icyakora ngo abashinzwe imisoro baramutse bicaye bakabiganiraho, bashobora gushyiraho  imisoro itagize uwo iremerera.

Ati: “…Kuremereza imisoro sibyo biguha imisoro myinshi. Ababishinzwe barimo n’abo mu Nteko ishinga amategeko batangire babitekerezeho.”

Ibi Perezida Kagame abivuze mu gihe muri iki gihe ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kimaze iminsi gitangije uburyo bwo kureba niba nta muntu unyereza umusoro binyuze mu kudatanga EBM.

Gusora ubwabyo si cyo kibazo nk’uko Umukuru w’u Rwanda yabivuze, ariko ngo hagombye kurebwa niba nta misoro iremereye yagabanywa.

Indi ngingo Perezida Kagame yagarutseho ni abayobozi bahora mu ngendo z’indege , bagakora mu kigega cya Leta kandi bigatuma umwanya bari bafite wo gukemura ibibazo by’abaturage batawukoresha mu nyungu zabo.

Hari mu rwego rwo kwibutsa abaturage ko gutanga serivisi nziza kandi zihuse ari inshingano yabo ya mbere.

Yasabye Minisitiri w’intebe kubishyiramo imbaraga akajya areba niba abayobozi bashaka kujya mu mahanga babikwiye

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye uwahoze ari Perezida wa Sena Dr. Augustin Iyamuremye kubera akazi yakoze kandi akaba yarakarangije neza.

Yijeje uwamusimbuye ko bagenzi be ndetse n’abandi bayobozi bazamufasha kugira ngo yuzuze inshingano ze.

Yibukije buri wese mu nshingano ze kuzuzanya na mugenzi we kugira ngo bateze imbere abaturage.

Ku rundi ruhande, Perezida Kagame yavuze ko abayobozi bagombye kwibaza igishya bagiye gukora kugira ngo bazahindure imibereho y’Abanyarwanda irusheho kuba myiza.

Yavuze ko ikindi kigomba gukosoka ari ukuntu abayobozi bajya hanze ari urujya n’uruza.Ndaza kubishyiraho feri,hagomba kugenda abagomba kugenda babanze babisobanure.Minisitiri w’Intebe urabe unyumva,bizajya bihera iwawe.Hari ibintu bibiri,iyo ugenda ugendera ku mari ya leta,icya kabiri wakoresheje igihe cya leta wagombaga kugira ibindi ukora.

Ntabwo rero abantu bazajya bagenda urujya n’uruza.Bizajya bibanza bisobanuke neza tunabibaremo inyungu igihugu kibifitemo.Ntabwo mvuze ko bizahagarara ahubwo tuzabiremereza bibagore,utasobanuye neza uwo ntaho azajya ajya.Dukurikirane ngo ’niba ntaho yagiye afite icyo ari gukora’nibyo bizagabanya biriya birarane biri mu giturage njyayo bakambwira ibintu bimaze imyaka ingahe bitashobotse kandi bidafite igisobanuro ngo ntabwo byashobotse kubera impamvu runaka.Abantu bazajya babikurikirana barebe impamvu ikwiye.”

Perezida Kagame yasabye Minisitiri w’Intebe kumufasha gushyiraho Feri kuri aba bakozi bahora bajya hanze aho kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *