Sun. Nov 24th, 2024

U Rwanda ruri mu bihugu 3 bya mbere muri Afurika bifite ubuziranenge bw’amaraso ahabwa abarwayi bubihesha icyemezo (certificat) cy’ubuziranenge  cyo ku rwego rwa gatatu akaba ari na cyo gikuru, kuri ubu rukaba rwongeye kugihabwa n’Ikigo Nyafurika gishinzwe ibijyanye no gutanga amaraso (AFSBT).

Dr Muyombo Thomas Umuyobozi w’Ishami ryo gutanga amaraso (BTD) mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima  (RBC), yasobanuye ko iki cyemezo u Rwanda rwagihawe bwa mbere  muri 2018.

Ku birebana no kuba bakiriye iki cyemezo, yagize ati: “Ni urugendo twagenze mu myaka itatu ishize, twariteguye hazamo COVID-19 twagombaga gukorerwa igenzura, nyuma y’aho iturije igenzura ryarakozwe basanga twujuje ibisabwa, kuri uyu munsi tukaba twashyikirijwe icyo cyemezo”.

Yakomeje agira  ati: “Ubuvuzi bugezweho aho bugeze bisaba ko budatangwa gusa ahubwo bunatangwa bwujuje ubuziranenge”.

Yakaragaje ko  icyo iby’ubuziranenge biba bigamije ari ukugira ngo barebe niba koko amaraso bagiye kuvurisha umurwayi ufite indwara runaka amuvura, kureba niba nta zindi ndwara yamutera mu gihe ayahawe no kureba niba uyatanze nta bibazo ari buhure na byo nyuma yo kuyatanga, hakanarebwa niba ayatanzwe abikwa neza no kuba apimwa hakurikijwe ibikoresho bigezweho biri ku rwego mpuzamahanga.

Avuga ko bakomeje kwita kuri ubwo buziranenge kugira ngo bazabone n’ikindi cyemezo mu  myaka ine iri imbere binyuze mu bufatanye bakomeje kugirana na AFSBT bwatangiye muri 2011.

Dr Muyombo ati: “Ubuziranenge ntabwo bukorwa ngo burangire ni ikintu gihoraho, ushobora kuba ubufite uyu munsi ejo ukabivanga”.

Yavuze ko Igihugu gifite intego yo kwihaza mu birebana n’amaraso ahabwa abarwayi bayakeneye kwa muganga ku gipimo cya 100%  mu mwaka wa 2025 dore ko ubu kigeze kuri 99%, kandi ko ayo maraso atagomba kuboneka ku bwinshi gusa agomba no kuba yujuje ubuziranenge.

Dr. Mohammed Farouk Umuyobozi wa AFSBT yashimye intambwe yatewe n’u Rwanda  mu kuzuza ibisabwa kandi uwo muhate ukwiye gukomeza mu kwita ku buziranenge bw’amaraso ahabwa abarwayi.

Umuhango wo gushyikirizwa kiriya cyemezo wabereye i Kigali uyu munsi ku wa 14 Gashyantare 2023, wahujwe no gutangiza ku mugaragaro itsinda ryiswe Intwari Club-25 ry’abiyemeje gutanga amaraso ahabwa abarwayi  ku buryo buhoraho no kubikangurira abandi.

Dr. Mukagatare Isabelle, Umuyobozi wa serivisi z’ubuvuzi muri RBC, yasobanuye ko iki gikoerwa  kigamije kongera imbaraga mu gukangurira by’umwihariko urubyiruko gutangira gutanga amaraso rukiri ruto, kuko umuntu aba akwiye kubitangira ku myaka 18 kugera kuri 60 cyangwa  65 bitewe n’imbaraga afite.

Ati:  “Ni gahunda nziza ituma tugira abantu twizeye bahora batanga amaraso inshuro nyinshi, kuko iyo umuntu aje gutanga rimwe ntagaruke kenshi tuba tumutakaje kandi iyo ahoraho na we bimufasha gukomeza kwirinda indwara zitandukanye akamenya n’uko ahagaze”.

Iyi gahunda yanaranzwe no guhemba abagize uruhare mu  gukangurira abantu gutanga amaraso ndetse na bimwe mu bitangazamakuru.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *