Fri. Sep 20th, 2024

Umuvugizi wa Guverinoma wungirije Alain Mukuralinda, yahishuye ko ibyabaye mu rukerera rwo ku wa Gatatu taliki ya 15 Gashyantre ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Karere ka Rusizi, ari ubushotoranyi bukomeje bwo gushaka gukururia u Rwanda mu ntambara.

Mukuralinda yashimangiye ko u Rwanda rudashaka intambara kuko rwemera ko ibibazo by’umutekano muke mu gihugu cy’abaturanyi ndetse n’umubano wacitse intege hagati yacyo n’u Rwanda bizakemuka gusa binyuze mu mishyikirano.

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Mukuralinda yagarutse kuri ubwo bushotoranyi bushya aho abasirikare ba FARDC bagera kuri 14 binjiye ku butaka butagira benebwo butanukanya u Rwanda na RDC bakamisha amasasu bayerekeza ku mupaka w’u Rwanda, n’Inzego z’umutekano zikabasubiza zirwanaho.

Yashimangiye ko nubwo ibyo byabaye, abaturarwanda badakwiye gukorwa umutima no gutekereza ko hari intambara yaba itutumba hagati y’ibihugu byombi, ati: “Nta ntambara ihari, kuko icya mbere u Rwanda nta ntambara rushaka. Rwarabivuze ruzabisubiramo, rwemera yuko iki kibazo kizakemuka mu nzira y’imishyikirano.

Nta ntambara ihari, nta ntambara dushaka, ariko niba u Rwanda rutewe ruzitabara, nuba urushoye mu ntambara ruzayirwana. Niba rushotowe bwo ni ibindi. Biriya rero ni ubushotoranyi bukomeje bwa Guverinoma ya Congo, bigaragaza yuko idashaka ko iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa RDC kibonerwa umuti.”

Mukuralinda ashimangira ko ubwo bushotoranyi bukomeje kugira ngo u Rwanda nirutabyitondamo rwisange mu mutego ushimangira ibinyoma icyo gihugu kimaze igihe kinini kirushinja ko rufasha inyeshyamba za M23, ari rwo rwateye RDC rukaba nyirabayazana w’umutekano muke mu Karere, n’ibindi.

Ahamya ko ubwo bushotoranyi bushingiye ku kuba Guverinoma ya RDC yaranze gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano ya Luanda ashamikiye ku ya Nairobi, yose aganisha ku gushakira umuti urambye ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati: “Nongere mbisubiremo ntabyo RDC yakoze, ntabyo ikora. Niba rero ntabyo ikoze ikabona nta gihinduka, iragerageza kongera gushotora kuko kohereza abasirikare bagera kuri 14, nubwo bari muri zone itagira nyirayo, ariko barashe berekeza mu Rwanda.”

Yavuze ko ubwo bushotoranyi ntaho butandukaniye n’ubwakozwe n’indege za Sukhoi-25 zavogereye ikirere cy’u Rwanda inshuro eshatu, ibisasu byarashwe ku butaka bw’u Rwanda inshuro zitandukanye bikajyana n’umugambi wo kugaba ibitero birenzeho, igitero simusiga cyahitanye abaturage bo mu Kinigi Akarere ka Musanze mu mwaka wa 2019, abasirikare ba FARDC binjiraga ku mupaka w’u Rwanda barasa ibyo bahuye na byo…

“[…] Ibyo byose ntekereza ko bikorwa kugira ngo babe bashora u Rwanda mu mirwano. Noneho nk’uko bamaze igihe kirekire babivuga bati dore u Rwanda ni rwo rutera Congo, ni rwo rufasha M23, ni rwo nyirabayazana w’amahoro make mu Karere… Ibyo byose ni byo bashaka gukora kugira ngo bashotore u Rwanda rube rwagiye mu mirwano, noneho bavuge bati ntimureba?”

Yanavuze kandi ko ubushotoranyi na none bjyanye n’ibyemezo by’ikubagahu kandi by’akataraboneka Guverinoma ya RDC ikunze gufata, birimo kwirukana Ambasaderi w’u Rwanda, guhagarika amasezerano yose n’u Rwanda, kwirukana abasirikare bari mu bayobozi bw’Ingabo zoherejwe n’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EACRF), gushishikariza abaturage kujya mu myigaragambyo ya hato na hato n’ibindi.

Yaboneyeho gushimangira ko bidatangaje ku gisubizo batanze cyo guhakana kugaba igitero ku Rwanda, ahubwo ko u Rwanda rwari rwiteze ibirenze ibyo kuba bavuga ko barwanaga n‘amabandi yigaruriye igice cyegereye umupaka w’u Rwanda.

Mukuralinda ati: “Bashoboraga kujya kuri radiyo bakavuga ngo Ingabo za Congo zirukankanye abasirikare b’u Rwanda zibarenza umupaka, ni yo mpamvu mwumvise ko u Rwanda rwo ruvuga ko twabarashe bibereye iwabo. Ni muri rwa rwego rwo gukora ibikorwa by’akataraboneka kugira ngo bagire ibyo babwira abaturage babo.”

Mu gusobanura ibyabaye, Guverineri w’Intara ya Kivu ya Ruguru Theo Ngwabidje Kasi, yavuze ko ahubwo u Rwanda rwatatse kugabwaho igitero kugira ngo rubone impamvu zo kwinjnjira muri Sud Kivu mu gihe rwo rudahwema kugaragaza ko nta mpamvu n’imwe yatuma rujya mu ntambara na Congo itari ukwirwanaho rwatewe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *