Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’inzego z’ibanze mu Karere ka Gisagara, yafashe umugabo w’imyaka 39 y’amavuko ukurikiranyweho gutema ibiti mu ishyamba rya Leta akabikuramo inkwi zo kugurisha.
Yagize ati:”Tugendeye ku makuru aturutse mu baturage bo mu mudugudu wa Mujyejuru ko hari umuntu urimo gutema ishyamba rya Leta, hateguwe igikorwa cyo kumufata, tumusanga amaze gutema ibiti bigera ku 10 yari yatangiye kwasamo inkwi akoresheje ishoka.”
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).