Fri. Sep 20th, 2024

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubwami bwa Yorodaniya Dr. Ayman Abdullah Al-Safadi n’itsinda ryamuherekeje mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda.

Abandi yakiriye barimo ukuriye Abagaba b’Ingabo Bakuru b’Inzego z’Umutekano za Yororidania (Jordan) Maj. Gen. Yousef Huneiti, na  Maj. Gen. Ahmad Husni ukuriye Ishami rishinzwe ubutasi.

Ibiganiro Perezida Kagame yagiranye na bo byibanze ku kurushaho kwimakaza ubutwererane mu nzego zinyuranye zirimo izakorewe amasezerano yashyizweho umukono uyu munsi.

Amasezerano yashyizweho umukono na Dr Ayman Safadi hamwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Biruta Vincent, akubiyemo ajyanye n’ubufatanye mu Burezi bw’Amashuri Makuru na Kaminuza, ubutwererane mu bya Politiki ndetse no gukuriraho viza pasiporo za dipolomasi n’izindi za serivisi.

Buteganyijwe ko amasezerano ku butwererane mu bya Politiki azubaka umusingi ukomeye wo gukomeza ibiganiro hagati y’ibihugu byombi hagamijwe kubyaza umusaruro inzego bihuriyeho zirimo ubutabera, ubucuruzi n’ishoramari, urwego rw’imari, ubuhinzi n’ubuzima.

Mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano, ba Minisitiri bombi bemeje ko hari gahunda yo gukuriraho viza abatunze pasiporo zisanzwe hagamije kwihutisha ubuhahirane buhamye hagati y’ibihugu byombi.

Bagaragaje ko gukuraho viza kuri pasiporo zisanzwe nibigerwaho bizongera abakorera ingendo hagati y’ibihugu byombi mu rwego rw’ubukerarugendo, uburezi n’izindi nyungu nyinshi zihariye ku bakora ubucuruzi n’ishoramari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *