Fri. Sep 20th, 2024

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 imaze gutanga miliyari zikabaaba 50 z’amafaranga y’u Rwanda za Nkunganire Leta yishyurira umugenzi ugenda mu modoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange.

Gahunda yo kunganira abagenzi yatangijwe nk’igisubizo cyo guhangana n’itumbagira ryibiciro ryatewe n’impinduka zabaye mu ruhererekane rw’ubucuruzi mpuzamahanga zakomejwe n’icyorezo cya COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine yakurikiyeho.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr. Nsabimana Ernest, yasobanuye uburyo Leta y’u Rwanda imaze kwishyura ako kayabo mu gihe icyikoreye umutwaro wo kwishyura n’andi miliyari zirenga 10 muri sosiyete zitwara abagenzi, yose yiyongera ku kiguzi gitangwa ku biciro bya Lisansi na Mazutu.

Nubwo Leta y’u Rwanda imaze gutanga ako kayabo, kompanyi zitwara abagenzi ziracyishyuza Leta izindi miliyari 10 z’amezi 2 ya mbere y’uyu mwaka wa 2023.

Mu Cyumweru gishize ni bwo ku mbuga nkoranyambaga no mu itangazamakuru hasakaye ibaruwa ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’abatwara abantu mu buryo bwa rusange ATPR bwandikiye Minisitiri w’Intebe bumusaba kwishyurwa inyunganizi Leta yemereye abaturage ku giciro cy’umugenzi.

Ni ikibazo Perezida wa ATPR Mwunguzi Théoneste,avuga ko cyatangiye gukemuka nyuma y’igihe gito bandikiye Minisitiri w’Intebe.

Mwunguzi yagize ati: “Twari tumaze kugira amezi atanu, byari bimaze kugera nko mu muri miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, miliyari 10

bamaze kuziduha, bigaragara ko gitangiye gukemuka.”

Twahirwa Innocent, Umuyobozi wa JALI Transport, avuga ko kuba bari bamaze amezi menshi batarishyurwa byagize ingaruka kuri serivisi zihabwa abagenzi.

Ati: “Nyagiraga ingaruka kuri serivisi zihabwa abagenzi. Imodoka yapfaga tukabura icyo kuyikoresha, no kugura ibikoresho bisimbura ibishaje byanbaga ari ikibazo, kwishyura imyenda y’amabanko na byo byabaga ari ikibazo.”

Nubwo hari amezi abiri asigaye Leta itarishyura, muri rusange kompanyi zitwara abantu mu buryo bwa rusange ziruhukije kuko hari ibibazo bimwe bigiye guhita bikemuka.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo Dr. Nsabimana Ernest avuga ko nubwo Leta yishyuye nyuma y’ibaruwa ATPR yandikiye Minisitiri w’Intebe, inzego bireba zitari zicaye ubusa kuko n’asigaye azishyurwa mu gihe kitarambiranye.

Ati: “Ku munsi wakurikiyeho amafaranga bahise bayabona, bahise babona hafi miliyari 10 ariko ni icyerekana ko n’ubundi byariho bikorwa, ariko amafaranga barayabonye ndetse n’andi asigaye aboneke mu gihe kitarambiranye.”

Ku rundi ruhande ariko, Minisitiri Dr. Nsabimana agaragaza ko Leta ishobora kugabanya cyangwa ikavanaho nkunganire itanga mu nzego zitandukanye z’imibereho y’Igihugu  kuko uko iminsi ihita zikomeza kuba umutwaro uremereye.

Yavuze ko Nkunganire Leta itanga ari nyinshi, uhereye ku zitangwa mu buhinzi, muri taransiporo, ku kiguzi cya peteroli n’izindi bityo umutwaro ukaba umaze kuba munini cyane.

Yahishuye ko Nkunganire yatangiwe abagenzi guhera mu kwezi k’Ukwakira 2020 imaze miliyari 49.2 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ati: ”Leta mu by’ukuri urwo rwego yakomeje kuruba hafi kuko imaze gushyiramo amafaranga agera kuri miliyari 49.2 kandi ni ibintu bikomeza. Ariko uko ubukungu bugenda buzamuka hazafatwa n’izindi ngamba.”

Kugeza ubu kilometero imwe y’urugendo ibarirwa amafaranga asaga 30; Leta yishyurira umugenzi amafaranga 9 utabariyemo na nkunganire Leta iba yashyize mu kiguzi cya Lisansi na Mazutu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *