Sat. Sep 21st, 2024

Inama y’abakuru b’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yateraniye i Bujumbura mu Burundi, yemeje Umucamanza Mugeni Anita nka Visi Perezida w’Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ), rufite inshingano zo gukemura ibibazo mu buryo bw’amategeko, bireba ibihugu bigize Umuryango.

 

Muri Gashyantare nibwo Urukiko rwa EAC rwahawe abacamanza bashya batandatu barimo Abanyarwanda babiri Richard Muhumuza na Mugeni Anita.

Mu nama yabereye i Burundi kuri uyu wa Gatatu, abakuru b’ibihugu n’ababahagarariye bemeje abayobozi batandukanye mu nzego nkuru zigize umuryango, basimbura abavuye mu myanya.

Abagiye bari bakeneye ababasimbura barimo abanyamabanga bakuru bungirije ba EAC, nka Eng Stephen Mlote wo muri Tanzania yari amaze imyaka itandatu ari umunyamabanga mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa remezo wagiye mu kiruhuko, hamwe na Christophe Bazivamo wo mu Rwanda, wari umazeho imyaka itandatu.

Abakuru b’ibihugu bemeje Annette Mutaawe Ssemuwemba wo muri Uganda nk’Umunyamabanga Mukuru wungirije ushizwe za gasutamo, ubucuruzi n’ibijyanye n’ifaranga, naho Andrea Aguer Ariik Malueth wo muri Sudani y’Epfo agirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije ushinzwe Ibikorwa remezo, umusaruro, politiki n’imibereho myiza.

Imbere y’abakuru b’ibihugu, Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Dr Peter Mathuki yakomeje ati “Ishyirwaho ry’aba banyamabanga bakuru bungirije ni ingenzi cyane mu kongerera imbaraga imikorere ihamye kandi itanga umusaruro y’ubunyamabanga. Nkaba mbashimira.”

Nyuma yo kurahiza aba banyamabanga bakuru bungirije, Dr Mathuki yakomeje ati “Mu nama yabaye mu muhezo mwemeje Umucamanza Anita Mugeni wo muri Repubulika y’u Rwanda nka Visi Perezida w’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba, guhera ku wa 20 Kamena 2023. Kuba asanzwe ari umucamanza ntabwo bisaba ko yongera kurahira.”

Umwanya wa Visi Perezida Mugeni yahawe usanzwemo umucamanza Sauda Mjasiri ukomoka muri Tanzania.

Undi warahijwe ni umucamanza mu rugereko rwa mbere, Kayembe Kasanda Ignace Rene wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko iki gihugu cyakiriwe mu muryango. Yagizwe umucamanza guhera kuri uyu wa 31 Gicurasi 2023.

Undi warahijwe ni Umucamanza Omar Othman Makungu wo muri Tanzania, nk’Umucamanza w’Urukiko rwa Afurika y’Iburasirzuba mu rugereko rw’Ubujurire guhera ku wa 20 Kamena 2023, uyu we akaba atitabiriye iyi nama, akazarahira ukwe, imbere y’abaminisitiri ba EAC.

Mugeni Anita afite Impamyabumenyi ya Kaminuza mu by’Amategeko yakuye muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda n’iy’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza yaboneye muri Catholic University of Leuven mu Bubiligi.

Ni umunyamategeko ubimazemo igihe ndetse ni umwe mu batanga amahugurwa mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda. Yabaye umunyamuryango muri East African Law Society, Pan African Law Union n’iyindi.

Urukiko rwa EACJ, aba bacamanza boherejwemo rwakira ibirego by’abaturage bo mu bihugu bigize EAC, bishobora kuregwamo Leta, bigasuzumwa n’abacamanza bigafatwaho umwanzuro.

Urwego rubanza rw’Urukiko rwa EAC rubamo abacamanza 10, aho nibura buri gihugu kigomba kugiramo babiri, mu gihe mu rwego rw’ubujurire ari batanu.

EACJ ni urukiko rwashinzwe ku wa 30 Ugushingo 2001, abacamanza barushyirwamo baba bafite manda y’imyaka irindwi itongerwa.

Anita Mugeni asanzwe ari Umucamanza muri EACJ

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *