Thu. Sep 19th, 2024

Kuri uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga, u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bo gusimbura abari basanzwe mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique. 

Ni mu gikorwa cyayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka (ACOS), Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ushinzwe ibikorwa Vincent Sano, aho bari bahagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Abasirikare n’abapolisi boherejwe bayobowe na Maj Gen Alexis Kagame, bakaba baguye gusimbura abasaga 2000 bamaze igihe mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mbere yo gufata rutemikirere, Maj Gen Nyakarundi yashimangiye akamaro ko kwiyemeza ku rwego rwo hejuru, ikinyabupfura, ubwitange no kwicisha bugufi mu gihe cyo gucungira umutekano abaturage bo mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iri yoherezwa ry’abasirikare n’abapolisi ni umusaruro w’umubano uzira amakemwa urangwa hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’iya Mozambique.

Taliki ya 9 Nyakanga 2021, ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na Polisi bagiye kurwanya ibyihebe bya Ansar al-Sunna mu Ntara ya Cabo Delgado iherereye mu Majyaruguru ya Mozambique.

Kuva icyo gihe Inzego z’umutekano z’u Rwanda zifatanyije n’iza Mozambique hamwe n’izoherejwe n’Umuryango wa SADC (SMIM) zarwanyije ibyihebe byari byarigaruriye Intara ya Cabo Delgado, aho kugeza ubu amahoro yagarutse, ndetse n’abaturage bakaba barasubiye mu byabo.

Perezida Kagame aherutse gutangariza abanyamakuru ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyo Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo biri mu nzira zo gukemuka.

Yanagaragaje ko abaturage bakomeje gusubira mu byabo ndetse n’abashoramari batandukanye bakaba baratangiye kureba uko basubukura ibikorwa byabo mu bice binyuranye by’iyo Ntara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *