Mu mpera z’Icyumweru gishize nibwo Perezida wa Sudani y’Epfo Salva Kirr yakiriye ububasha bwo kuyobora Umuryango w’ibihugu umunani bigize EAC. Mu mbwirwaruhame yagejeje kuri bagenzi be, yumvikanishije kwitiranya amazina y’Abakuru b’Ibihugu n’ibihugu bayoboye byatuma bagenzi be bakebuka baramureba, barumirwa.
Umunyamabanga mukuru wa EAC witwa Dr. Peter Mathuki niwe wamuhaye ikaze muri uriya muryango, aboneraho no kumusaba kugeza ijambo ku baturage ba EAC.
Perezida Kirr yarateruye ati: “ Murakoze cyane… Nyakubahwa Samia Suluhu Perezida wa Repubulika yunze ubumwe y’u Rwanda [nako] ya Tanzania ; Nyakubahwa Felix Tshisekedi uhagarariye Perezida wa Uganda, nako wa Congo…”
Tuzirikane ko Tshisekedi atari ahari ahubwo yari ahagarariwe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’ingabo Jean Pierre Bemba.
Ubwo yavugaga ibi, Dr Mathuki yari amwegereye amwongorera amubwira ko ari gusoma nabi, akitiranya amazina y’Abakuru b’Ibihugu n’ibihugu bihagarariwe.
Byasaga nk’aho Kirr atari gusoma neza ibyanditse!.
William Ruto we wabonaga atiyumvisha ibiri kuba, yumiwe!
Mu gukomeza ijambo rye, Perezida Kirr yashimiye bagenzi be ndetse n’abatuye EAC muri rusange kubera umusanzu bahaye igihugu cye kugira ngo kive mu bibazo by’intambara kirimo.
Avuga ko uwo musanzu waturutse mu byemejwe mu nama nk’iyo yabaye ku nshurio ya 22.
Kirr ati: “ Kuva icyo gihe kugeza ubu, Sudani y’Epfo yiyemeje kunga ubumwe, kandi ibirarane dufite mu gutanga umusanzu wacu mu kigega cya EAC twiteguye kubyishyura byose kandi tukabyishyurira igihe.”
Abari bari mu cyumba iyi nama yabereyemo bahise bamukomera amashyi nawe aboneraho kurangiza imbwirwaruhame ye.
Yanaboneyeho gushimira Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kuba yarakiriye iriya nama.
Avuga ko we na bagenzi be bakiriwe neza kandi babimushimira.
Salva Kiir Mayardit uyobora Sudani y’Epfo ni umugabo ukuze kuko yavutse taliki 13, Nzeri, 1951, ubu afite imyaka 72 y’amavuko.