Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ubutegetsi n’abakozi (DIGP), DCG Jeanne Chantal Ujeneza, kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu gihugu cya Burkina Faso.
Izi ntumwa ziri mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda ruzamara icyumweru, zaje ziturutse mu nzego zitandukanye z’icyo gihugu, ziyobowe na Medah Martha Céleste Anderson, Umuyobozi w’abakozi mu biro by’umukuru w’igihugu.
Mu baje bamuherekeje harimo; Traore Mathias, Umunyamabanga Mukuru wa Leta ushinzwe n’imirimo y’inama y’Abaminisitiri, Tiemtore Ragnang-newinde Isidore, Umujyanama wihariye wa Perezida ushinzwe imiyoborere myiza no kurwanya ruswa, Zabre Mahamoudou, Komiseri wa Polisi mu ishami ry’ubukungu n’imari, Dao Boureima, umuyobozi w’ishami rishinzwe ubugenzacyaha no kurwanya ruswa n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu.
Uruzinduko rw’izi ntumwa muri Polisi y’u Rwanda, rwari rugamije kureba uruhare rwa Polisi mu kurwanya ruswa mu Rwanda; ingamba zafashwe, uburyo zishyirwa mu bikorwa, umusaruro byatanze n’uburyo ibyaha bya ruswa bikurikiranwa hamwe n’ibyaha byambukiranya umupaka n’ibyo kunyereza umutungo n’imari ya Leta.
DIGP Ujeneza yashimiye izi ntumwa kuba zarahisemo u Rwanda by’umwihariko kureba ingamba Polisi y’u Rwanda yafashe zo gukumira no kurwanya ruswa.
Yagize ati: “Dusanzwe dufitanye imikoranire myiza hagati y’ibihugu byombi, uru ruzinduko rwanyu rurongera gushimangira umubano mwiza inzego zacu za Polisi zifitanye. Twishimiye guhana ubumenyi ku ngamba zashyizweho mu kurwanya ruswa ndetse n’akarengane.”
Yongeyeho ati: “Igihugu cyacu cyashyizeho itegeko rihana umuntu wese utanga cyangwa wakira ruswa kimwe n’undi wese waba yayigizemo uruhare ndetse ikaba n’icyaha kidasaza. Natwe rero nka Polisi y’u Rwanda twashyizeho ingamba z’uko umupolisi wese ufatanywe ruswa yirukanwa nta mpaka ndetse n’uyicyetsweho agakurikiranwa byamuhama agahanwa n’amategeko.”
Yakomeje avuga ko mu rwego rwo kwirinda no kurwanya ruswa; Polisi y’u Rwanda yagiye ishyiraho uburyo bw’ikoranabuhanga; aho abaturage bashaka serivisi kuri Polisi, inyinshi bazibona bakoresheje ikoranabuhanga bakazihabwa bidasabye ko hari aho bahurira n’umupolisi amaso ku maso.
Yabagaragarije ko inyinshi muri serivisi zisabwa binyuze ku rubuga “Irembo” abazikeneye bagahabwa ibyo bifuza, kandi ko no ku mihanda hashyizwe Kamera ndetse n’abapolisi bakorera mu muhanda baba bazambaye ku buryo atatinyuka kwakira ruswa.
Uwari uyoboye izi ntumwa, Medah Martha Celeste Anderson mu ijambo rye, yashimiye imikorere ya Polisi y’u Rwanda n’ingamba zafashwe mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Yavuze ko bazi neza ko iyo igihugu cyamunzwe na ruswa, ubukungu bwacyo busubira inyuma, bityo ko ari yo mpamvu bahisemo kuza kwigira ku Rwanda, bitewe n’imbaraga zishyirwa na Polisi y’u Rwanda n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange mu kuyirwanya.
Uru ruzinduko izi ntumwa zo muri Burkina Faso zigirira mu Rwanda ruje rukurikira urw’Itsinda ry’intumwa zo muri iki gihugu ryari rirangajwe imbere n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi; Controller General Dr. Roger Ouedraogo nazo zasuye Polisi y’u Rwanda mu mpera z’Umwaka ushize.