Sat. Nov 23rd, 2024

Leta y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye “amagambo rutwitsi kandi atari aya kinyafurika” ivuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yavugiye i Kinshasa muri DR Congo.

Mu kiganiro n’urubyiruko ku cyumweru i Kinshasa, Ndayishimiye yanenze abayobozi  b’u Rwanda ko bafasha “imitwe ihungabanya akarere”.

Ndayishimiye yavuze kandi ko “ari ngombwa gukomeza urugamba kugeza abaturage b’u Rwanda nabo nyine batangiye kotsa igitutu”, yongeraho ati: “Ndibaza ko n’urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera kuba imfungwa mu karere”.

Mu Itangazo Leta y’u Rwanda yavuze ko Perezida Ndayishimiye yavuze “ibirego byinshi bidafite ishingiro kandi rutwitsi bigamije gucanishamo Abanyarwanda bikanashyira mu kaga amahoro n’umutekano mu karere k’ibiyaga bigari.”

Leta y’u Rwanda ivuga ko “biteye ikibazo” kuba uwariwe wese yagerageza “guhamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika leta”, rikongeraho riti: “Ariko noneho kuba umuyobozi w’igihugu gituranyi ari we ukoze ibyo…ni ukutigengesera gukabije kandi ni ukunyuranya kugaragara n’ihame shingiro ry’ubumwe bwa Afurika.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *