Ingengo y’imari ivuguruye iziyongeraho miliyari 85,6 z’amafaranga y’u Rwanda Ku wa 8 Gashyantare 2024
Amafaranga Guverinoma yinjiza n’ayo ikoresha, aziyongeraho angana na miliyari 85,6 z’amafaranga y’u Rwanda agere kuri miliyari 5.115,6; avuye kuri miliyari 5.030 yari yatangajwe muri Kamena 2023.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye ya 2023/2024 kuri uyu wa Kane tariki ya 8 Mutarama 2024.
Iri vugurura rije nyuma y’uko ingengo y’imari mu gice cyayo cya mbere cy’umwaka cyarangiye mu mpera z’Ukuboza 2023, yakoreshejwe neza, ku kigero cya 61 %, ibyo bigatanga icyizere ko ingengo yose y’imari yagenwe izarangirana n’umwaka w’ingengo y’imari.
Hari kandi n’inyongera yatanzwe ku ngengo y’imari mu bikorwa by’ingenzi byihutirwa, nk’ubuhinzi, ibikorwa remezo n’ikoranabuhanga (ICT).
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yagize ati: “N’ubwo Igihugu cyakomeje guhangana n’ibibazo byakomotse ku ngaruka za COVID-19, ibibazo by’ubuhahirane ku Isi, gutakaza agaciro kw’ifaranga, n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kuzahuka; bwiyongera ku kigero cya 7,6% mu bihembwe bitatu bya mbere by’umwaka wa 2023, birenze uko byari biteganyijwe.”
Yongeyeho ati: “Iri vugurura ry’ingengo y’imari ryerekana uburyo gahunda yo kuzahura ubukungu yatanze umusaruro ushimishije binyuze mu gushyigikira ubucuruzi, kureshya ishoramari rishya, guhanga imirimo, no gushyigikira gahunda zigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage b’amikoro make.”
Dr Ndagijimana yagaragaje impinduka z’ingenzi mu ngengo y’imari ya 2023-2024, avuga ko umutungo winjira mu isanduku ya Leta uziyongeraho 1,7%, uve kuri miliyari 5.030 ugere kuri miliyari 5.115,6 z’amafaranga y’u Rwanda, ahanini biturutse ku bwiyongere bw’impano n’inguzanyo bituruka hanze.
Yavuze kandi ko biteganyijwe ko amafaranga Leta ikoresha aziyongeraho angana na 1,7%, akava kuri miliyari 5.030,0 akagera kuri miliyari 5.115,6 z’amafaranga y’u Rwanda.
Iri vugurura rigaragaza impinduka mu mikoreshereze y’ingengo y’imari ikoreshwa mu bikorwa bya burl munsi, ingengo y’imari y’iterambere, n’ingengo y’imari izakoreshwa mu kwishyura inguzanyo.
Biteganyijwe ko amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari y’ibikorwa bya buri munsi aziyongeraho miliyari 11,8, ave kuri miliyari 2.901,4 yari yagenwe mu ngengo y’imari ya mbere agere kuri miliyari 2.913, mu gihe amafaranga akoreshwa mu gushora imari aziyongeraho miliyari 83,7, akava kuri miliyari 1.894,7 yateganyijwe mu ngengo y’imari ya mbere, akagera kuri miliyari 1.978,3.
Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rihindura Itegeko rigena ingengo y’imari ya 2023/24.
Abadepite bashimye ko amafranga yiyongereye yashyizwe mu bikorwa by’iterambere, basaba ko hakomeza kongerwa imbaraga mu kuzamura ibyoherezwa hanze.