Sun. Nov 24th, 2024

Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu Denis igihano cyo gufungwa burundu bitewe n’uburemere bw’ibyaha yakoze cyane cyane icyo kwica abantu 14, asabwa no gutanga ihazabu ya miliyoni 10 Frw.

Ubushinjacyaha bwagaragarije Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ibyaha bushinja Kazungu Denis n’impamvu zikomeye zituma abikurikiranwaho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Kazungu Denis yageze mu rukiko yambaye umwambaro w’iroza urangwa imfungwa n’abagororwa. Imbere y’Inteko iburanisha, yunganiwe mu mategeko na Me Murangwa Faustin.

Nyuma yo gusomerwa ibyaha 10 ashinjwa, Kazungu yongeye kuvuga ko abyemera nk’uko byagenze ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa ry’iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ibyaha bukukiranyeho Kazungu Denis bishingiye ku makuru yatangiye kumenyekana mu 2022.

Ku cyaha cy’ubwicanyi bwavuze ko yagiteguye kubera ibimenyetso birimo gucukura umwobo yatagamo imirambo y’abo yicaga, ibikangisho by’urupfu ku miryango yabo yicaga ndetse n’abandi bamutorokaga, gusambanya ku gahato abakobwa yishe n’abo yashatse kwica n’ibindi.

Nyuma yo kuvuga ibyaha Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Kazungu Denis, Inteko iburanisha yamuhaye umwanya wo kwiregura. Mu minota itatu yonyine yamaze yiregura ku byaha 10, yavuze ko ibyaha byose abyemera ndetse ashimira inzego z’ubutabera haba mu ifatwa rye, ubugenzacyaha ko nta mbaraga na nke cyangwa agahato yashyizweho ngo yemere ibyaha. Yashimiye umwanya yahawe ngo ategure urubanza muri rusange.

Kazungu yabajijwe icyamuteye gukora icyaha cy’ubwicanyi, asobanura ko nta n’imwe kuko yari afite ibishoboka byose byatuma abaho neza atabanje kwijandika mu bwicanyi. Yasabye urukiko ko rwazamugabanyiriza igihano.

Icyumba cy’iburanisha cyakubise cyuzuye ku buryo hari n’abari gukurikirana uru rubanza bari hanze. Rwitabiriwe na bamwe mu bahekuwe na Kazungu Denis ndetse n’abandi yashatse guhitana ubuzima bwabo. Hagaragaye imiryango isaba indishyi z’akababaro bitewe n’ibikomere yatewe n’ibikorwa bya Kazungu Denis.

Uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi nyuma y’igihe rusubikwa bitewe n’imbogamizi zagiye zigaragazwa na Me Murangwa Faustin wunganira Kazungu Denis.

Kazungu Denis yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023. Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko afungwa by’agateganyo iminsi 30 ku wa 26 Nzeri 2023, iza kongerwa nyuma. Akurikiranweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubuzo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Akekwaho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *