Fri. Nov 22nd, 2024

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagiranye ibiganiro na Perezida wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byibanze ku mutekano muke mu Karere. 

Ni ibiganiro kandi byanitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC Peter Mathuki, aho abo bayobozi bunguranye ibitekerezo ku kamaro ko gukemura impamvu shingiro z’umutekano muke mu bihugu bigize uyu Muryango.

Ni ibiganiro kandi byagarutse ku buryo hakenewe kwimakaza indangagaciro z’ubunyangamugayo no kubazwa inshingano mu mikorere y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Ibyo biganiro bibaye mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’Umunyamuryango wa karindwi wa EAC ikomeje gukora ubukangurambaga n’ubushotoranyi ku Rwanda, aho irushinja gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba wa M23 ugizwe n’Abanyekongo bifuza kubona ubwigenge mu gihugu cyabo.

Leta ya Congo yirahiriye kwirukana abo izo nyeshyamba n’imiryango zikomokamo kuri gakondo yabo ibatwerera kuba Abanyarwanda, mu gihe yimakaza ingengabitekerezo ya Jenoside yagejejwe muri icyo gihugu n’abasize bahekuye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka 30 ishize.

Igiteye inkeke u Rwanda kurushaho ni uko Leta ya RDC ifatanya n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, mu guhiga bukware umutwe wa M23 n’abasivili b’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, bikajyana no guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ishimangira ko ukwirengagiza inshingano kwa Guverinoma ya RDC azo kurinda no kubungabunga ubuzima n’uburengazira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, ni byo byateje Akarere kose ibibazo by’umutekano muke bigiye kumara imyaka 30.

Umutwe wa FDLR ukorana byeruye n’ingabo za RDC   (FARDC), nk’uko byakomeje kugaragazwa na raporo z’impuguke za Loni. Ibi byose bibangamiye umutekano w’ u Rwanda.

Kubera ibyo bibazo byose kandi, u Rwanda ntirwahwemye kugaragaza aho ruhagaze ku kibazo cya M23, ko kigomba gukemurwa binyuze mu nzira za politiki, bigakorwa n’Abanyekongo ubwabo.

Ku rundi ruhande, Guverinoma y’u Burundi iri mu bihe bya buki na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yazamuye umwuka mubi na yo ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa RED Tabara.

Ku wa 19 Gashyantare Ingabo z’u Burundi zifatanyije ku mugaragaro n’izoherejwe n’Umuryango w’Ubukungu w’Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo (SADC) mu gushyigikira urugamba rwa RDC rugamije kurenganya abaturage b’Abanyekongo, by’umwihariko ab’Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *