Sat. Nov 23rd, 2024

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Gashyantare 2024, Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yayoboye Inama y’Abaminisitiri yafatiwemo imyanzuro itandukanye.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyo Nama y’Abaminisitiri harimo iyo gushyira mu myanya abayobozi, aho General Patrick Nyamvumba wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, no kuyobora Minisiteri y’Umutekano, yahawe guhagararira u Rwanda muri Tanzania.

Francis Kamanzi yagizwe Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gazi asimbuye Yamina Karitanyi wari uyoboye icyo kigo kuva mu 2021 mu gihe Fatou Harerimana yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pakistan.

Benedicto Nshimiyimana, yagizwe umujyanama muri ambasade y’u Rwanda muri Hongrie.

Muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane, Marie Grace Nyinawumuntu yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Uburayi, Amerika n’Imiryango Mpuzamahanga, Teta Gisa Rwigema aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika naho Virgile Rwanyagatare aba Umuyobozi Mukuru ushinzwe Aziya, Pacifique n’Uburasirazuba bwo hagati. Rwanyagatare yari asanzwe ari Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa.

Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Kabiri:

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *