Sat. Nov 23rd, 2024

Abanyarwanda hirya no hino bakomeje kwitegura amatora basanzwe bafata nk’ubukwe bitewe n’uko baba bashyashyanye mu myiteguro itandukanye.

Ni kimwe n’abanyarwanda batuye mu mahanga, aho nabo bagira uruhare mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Kugira ngo amatora ateganyijwe ya Perezida wa Repubulika n’abagize Inteko Ishinga Amategeko mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka azarusheho kugenda neza, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Centre Africa yamenyesheje abanyarwanda bose baba muri icyo gihugu bifuza kuzahatorera, ko gahunda yo kwimurirwa kuri lisite y’itora ya Centrafrica cyangwa kuyiyandikishaho bwa mbere ko byatangiye.

Ni ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwa X, rwa Ambasade, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 06 Gicurasi 2024.

Itangazo rya Ambasade y’u Rwanda i Bangui rivuga ko mu rwego rwo kwitegura kwitabira amatora ya Perezida wa Repubulika n’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri Nyakanga 2024, ko gahunda yo kwimurirwa kuri lisiti y’itora ya Centre Africa ko yatangiye kandi ko izarangira tariki 10 Kamena 2024.

Ambasade y’u Rwanda i Bangui igira iti: “Umuntu ashobora kwiyimura kuri lisiti y’itora akoresheje telefoni ye igihe cyose yabona network yo mu Rwanda, akoresheje kode ari yo *169#, agakurikiza amabwiriza.”

Ni mu gihe kandi umunyarwanda wifuza kwiyandikisha bwa mbere kuri lisiti y’itora, asabwa kujya kuri Ambasade y’u Rwanda muri Centre Africa igihe icyo ari cyo cyose cyangwa akaba yakoresha uburyo bw’ikoranabuhanga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *