Sun. Nov 24th, 2024

Ni inama yiswe “Korea – Africa Summit” ikaba ari Inama igiye guterana bwa mbere mu Gihugu cya Korea igomba kugihuza n’ibihugu bya Afrika.

Iyi nama iratangira ku mugaragaro kuwa kabiri tariki 04 Kamena(6) i Seoul, yitabiriwe n’abayobozi  benshi b’ibihugu bya Africa barimo Paul Kagame w’u Rwanda, Samia Suluhu wa Tanzania, William Ruto wa Kenya, Isaias Afwerki wa Eritrea, Abiy Ahmed wa Ethiopia, Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe cyangwa Muswati III wa Eswatini n’abandi.

Biteganyijwe ko Perezida Kagame azatanga ikiganiro ubwo iyi nama izaba ifungurwa, hakaba hari n’ibiganiro bizatangwa n’abandi bakuru b’ibihugu na za guverinoma bazaba bitabiriye.

Ubwo iyi nama izaba iri kuba, biteganyijwe ko kandi Perezida Kagame azanasura Kaminuza ya Yonsei yo muri iki gihugu, aho azahabwa Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) y’icyubahiro mu Ishami rya ’Public policy and Management’.

Yonsei University ni kaminuza ikomeye cyane kuko ari imwe muri eshatu zikomeye muri iki gihugu kimaze gutera imbere mu bukungu bushingiye ku bumenyi.

Korea y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya mbere ku isi bitunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga riteye imbere, uruganda rwa leta yaho Samsung ni urwa mbere ku isi mu gukora ‘Semiconductors’ zizwi cyane nka ‘computer chips’ . Izi nganda zikaba zifatwa nk’umutima w’ibikoresho byinshi by’ikoranabuhanga.

Iki gihugu nubwo ari rutura mu gukora ibikoresho by’ikoranabuhanga, 95% by’ibikoresho by’ibanze nkenerwa gikoresha biva hanze nk’uko byatangajwe na Perezida w’iki gihugu Yoon Suk Yeol.

 

Perezida Kagame yakiriwe na mugenzi we Yoon Suk Yeol wa Korea
Perezida Yoon Suk Yeol wa Korea y’Epfo hamwe na Samia Suluhu wa Tanzania

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *