Umukandida Perezida wa FPR-Inkotanyi yabeshyuje abavuze ko ko hari abaturage bajya kwitabira ibikorwa byo kwiyamamaza bashyizweho igitugu, avuga ko ahubwo ko abo babivuga babigerageje byabagiraho ingaruka mbi.
Yabigarutseho, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga ku mwanya wa Perezida, mu Karere ka Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba.
Ni mu gikorwa cyo kwitegura amatora aza tariki ya 14 na 15 Nyakanga, aho Umuryango FPR-Inkotanyi wakomereje muri iyi Ntara ufatanyije n’andi mashyaka 8 bamamaza Paul Kagame, kugira akomeze kuyobora u Rwanda.
Mu ijambo rye, Paul Kagame yashimiye abaturage baje muri icyo gikorwa cyo kwiyamamaza ari benshi , ndetse anabeshyuza abavuga ko abo baturage baza bashyizweho igitugu.
Ati: “Niba gukoresha igitugu bizana abantu bangana batya, bishimishimye, bishimiye ibyo bakora. Bazabigerageze (ababivuga) barebe icyizabaviramo.Bazabigerageze bahurize abantu hamwe nk’uku, barebe ingaruka zabyo”.
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yavuze ko abavuga ko abaturage baza kumushigikira bashyizweho igitugu, ko ikibitera ari uko batazi ubudasa bw’u Rwanda.
Ati: “Tugira ubwo budasa rero, tugira ubumwe ndetse tugira n’ubudakemwa.Ibyo ntabwo babizi muri politiki.”
Paul Kagame yashimangiye ko politiki y’u Rwanda kuri ubu, ishingiye ku kuba abantu bava ku buyobozi bubi bwabaye mu Rwanda, bakimika imiyoborere myiza.
Yashingiye ku buryo abaturage bo mu cyahoze ari Kibungo abayobozi babi bahozeho mu Rwanda babitaga “Abapumbafu” (Indindagizi) ko atari byo ko ahubwo ko “u Rwanda rwagize ibyago rugira abayobozi, na Politiki byose by’ibipumbafu.”
Kagame yavuze ko ubu u Rwanda rushyize imbere kwimakaza Demokarasi ishingiye ku bufatanye ndetse ashimangira ko ari cyo Umuryango FPR-Inkotanyi n’indi mitwe bafatanyije bashyize imbere.
Ati: “Ntabwo turi abapumbafu.”
Yavuze ko hashize imyaka 30 u Rwanda rwiyuka kandi abari abana ubu bamaze gukura bityo mu gihe hari ubuyobozi bwiza bugomba gufatanya n’urubyiruko mu iterambere.
Yunzemo ati: “Urubyiruko rwacu, u Rwanda ntacyo twababurana. Mufite abayobozi batari abapumbafu (basobanutse) kandi namwe ntabwo muri abapumbafu. None se dushingiye kuri ibyo ubumwe bw’igihugu, ubuzima icyatunanira twifuza kugeraho ni iki?”
Umukandi wa FPR-Inkotanyi yakomereje ibikorwa bye byo kwiyammaza mu Karere ka Ngoma na ko mu Ntara y’Iburasirazuba.
Kwiyamamaza ku bakandida Perezida n’Abadepite batanzwe n’imitwe ya politiki n’abigenga birakomeje. Byatangiye tariki ya 22 Kamena bitaganyijwe ko bizasozwa tariki ya 13 Nyakanga 2024.
Amatora ateganyijwe tariki ya 14 ku Banyarwanda baba mu mahanga, tariki ya 15 Nyakanga hazatora ababa mu gihugu imbere, mu gihe tariki ya 16 hazaba amatora y’Abadepite bazahagararira ibyiciro byihariye (abagore, urubyiruko n’abantu bafite ubumuga).