Abavandimwe batatu bo mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo baraye bakubiswe n’inkuba irabica. Bose bari bakiri bana bari basigaye mu nzu Nyina asohotse.
Byabereye mu Mu Mudugudu wa Gikumba, Akagari ka Nyabikenke Umurenge wa Bumbogo,
Umuturage w’aho yagize ati: “Imvura imaze guhita ni mugoroba, batubwiye ko umugore wari ugiye ku muhanda kubera ko yibana, agarutse asanga utwana yari asize mu nzu inkuba yadukubise”.
Babiri muri abo bana bahise bapfa undi agwa kwa muganga.
Nyina akibyumva yahise ahungabana cyane, ajyanwa kwa muganga.
Iyo nkuba yanatwitse amashanyarazi kuko umuriro wahise ubura muri ako gace.
Inzego z’umutekano ndetse n’ubuyobozi bw’ibanze bahageze ngo bakurikirane iby’iki kibazo.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bumbogo, Nyamutera Innocent, yavuze ko ibi byago byabaye, bari kuba hafi y’uyu muryango.
Ati: “ Yego ni byo, ni abana batatu. Umwe mi uw’imyaka icyenda, undi ni uw’imyaka itatu , undi ni uw’imyaka itandatu. Yabakubitiye mu nzu ibindi turacyabikurikirana, turaza kubimenya.”
Meteo Rwanda iherutse gusaba gufata ingamba zijyanye no kwirinda ibiza biterwa n’imvura nyinshi iteganyijwe.
Kugeza muri Gicurasi 2024, Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA, yatangaje ko kuva umwaka wa 2024 watangira u Rwanda rwibasiriwe n’ibiza inshuro 288 bitandukanye, bigahitana abantu 49, naho abagera kuri 79 babikomerekeyemo.