Iteka rya Perezida rishyira mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi bakuru 39, ryasohotse kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024.
Ririho amazina y’abaherutse kujya mu kiruhuko cy’izabukuru barimo CG (Rtd) Emmanuel Gasana wigeze kuba Komiseri Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (RNP) na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo n’Uburasirazuba.
Mu bandi bari kuri urwo rutonde, harimo abari bafite ipeti rya Commissioner of Police (CP) nka Emmanuel Butera, Vianney Nshimiyimana, Bruce Munyambo, ab’ipeti rya Assistant Commissioner of Police (ACP ) nka Damas Gatare na ACP Privat Gakwaya.
Emmanuel Butera yahoze ari Umuyobozi ushinzwe guhuza ibikowa bya Polisi, yabaye kandi ushinzwe ibikorwa bya Polisi mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Uretse izi nshingano, uyu mugabo yabaye n’Umuyobozi w’Ikigo cya Polisi y’u Rwanda cyigisha ibyo kurwanya iterabwoba (Counterterrorism Training Centre) kiri i Mayange.
Munyambo yabaye Umuyobozi wa Polisi (D2) yari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS. Na we yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’i Gishari na Komiseri ushinzwe ibikorwa bya Polisi muri Polisi y’u Rwanda.
Yanayoboye kandi ishami rishinzwe ibikoresho muri Polisi y’u Rwanda.
ACP Damas Gatare we yabaye Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda n’Umuyobozi w’Ishami rya “Community Policing.”
CP Vianney Nshimiyimana uri mu bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yabaye Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda rya Gishari. Yabaye kandi Umuyobozi w’Abapolisi baturutse hirya no hino ku Isi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Côte d’Ivoire (UNOCI).
Ni mu gihe ACP Gakwaya yabaye Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo mu Ishuri Rikuru rya Polisi riherereye i Musanze. Yayoboye kandi Ishami rya Polisi rishinzwe Ikoranabuhanga.
Mu bandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo abari bafite ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) nka SSP Muvunyi Kayinamura na SSP Ntacyo Burahinda; batatu bafite ipeti rya Superintendent of Police (SP) barimo SP Fidele Kayitana, SP Ruboneza Nkorerimana na Samuel Nkundibiza.
Harimo kandi abapolisi 25 bafite ipeti rya Chief Inspector of Police (CIP) nka CP Jean-Claude Kaburabuza, CIP Jacques Munana, CIP Modeste Ntibaziyaremye, CIP Eraste Niyibizi, CIP Florien Uwambajimana, CIP Joseph Nzabihimana, CIP Faustin Hagenimana, CIP Vedaste Ruzigana, CIP Jean-Claude Semigabo, CIP Gahigi Harerimana, CIP Rukundo Mucyo na CIP Rafiki Ahorukomeye.
Uru rutonde rw’abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ruriho na CIP Leopold Musonera, CIP Fidele Ngabo, CIP Innocent Hajabashi, CIP Alphonse Nshimiyimana, CIP Jerome Sebahire, CIP Viateur Hategekimana, CIP Samson Maniriho, CIP Ernest Hategeka, CIP Innocent Nshimiyimana, CIP Immaculée Mukamusonera, CIP Felicien Twagirayezu, CIP Emmanuel Uwingabire na CIP Alexandre Hategekimana.
Abahawe ikiruhuko cy’izabukuru harimo batatu bafite ipeti rya Inspector of Police (IP) nka Kaberuka Mpumuro, IP Marie-Claire Nisingizwe na IP Joséphine Kayitesi.