Polisi y’u Rwanda yahuguye abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) bo mu turere tugize Umujyi wa Kigali mu rwego rwo kubongerera ubumenyi buzabafasha mu gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage.
Ni amahugurwa y’iminsi ibiri yateguwe ku bufatanye na Minisiteri y’Umutekano n’iy’ubutegetsi bw’igihugu kuva ku wa Kane tariki ya 12 kugeza Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024, akaba yaritabiriwe n’abagera ku 1186 bo mu turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.
Atangiza amahugurwa ku mugaragaro, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano w’imbere mu gihugu, Benjamin Sesonga yavuze ko n’ubwo u Rwanda ruza ku isonga mu bihugu bitekanye hakiri ibyaha bihungabanya umutekano w’abaturage bisaba ko hashyirwamo imbaraga kugira ngo bikumirwe.
Yagize ati: “Raporo zitandukanye zigaragaza ko u Rwanda rufite umutekano usesuye mu ruhando mpuzamahanga, uva mu bufatanye bw’inzego zose zirimo Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’igihugu n’izindi zitandukanye, hakaboneka umusaruro ari wo mutekano w’abantu n’ibintu byabo.”
Yavuze ko ariko n’ubwo bimeze gutyo hakiri ibyaha bikigaragara mu guhungabanya umutekano birimo ubujura, ugasanga hari aho bamwe bakirarana n’amatungo batinya ko yibwa, ibyaha byo gukubita no gukomeretsa akenshi bituruka ku biyobyabwenge n’inzoga zitujuje ubuziranenge bikanakurura izindi ngaruka nko gutwara inda zitateganyijwe n’abana bava mu mashuri kubera ihohoterwa mu miryango n’ibindi, asaba abagize izi Komite gukomeza ingamba zigamije guhangana n’ibi byaha bafatanya n’inzego z’umutekano mu kubigaragaza ku gihe.
Komiseri w’Ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage Assistant Commissioner of Police (ACP) Teddy Ruyenzi yibukije abagize CPCs ko ari ijisho ry’abaturage bahagarariye mu gusigasira umutekano n’ituze rusange aho batuye abasaba kudatezuka mu ngamba zo guharanira gutura mu midugudu itarangwamo icyaha.
ACP Ruyenzi yabashimiye uruhare bagira mu guharanira umutekano w’aho batuye by’umwihariko n’uw’igihugu muri rusange, abizeza ko Polisi y’u Rwanda izakomeza kubaba hafi no gufatanya na bo muri gahunda zigamije umutekano rusange, iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza.
Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Ubukangurambaga n’ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, Richard Kubana mu ijambo rye, yibukije abitabiriye amahugurwa guhesha agaciro impano bahawe yo kuyobora bayikoresha mu baturage kandi baharanira ko ntawe usigara inyuma.
Yabasabye kurangwa n’imikoranire myiza mu nzego zose, gusangira amakuru yose hagamijwe kwiyubaka nk’Abanyarwanda, guharanira kumenya no guteza imbere gahunda ya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda, abasobanurira ko gahunda za Leta zisobanutse kandi ko iyo uzishyize mu bikorwa nabi biteza imidugararo mu baturage, wabikora neza nabwo bigatanga umusaruro mwiza uganisha ku mutekano n’iterambere rirambye.
Abagize Komite z’abaturage mu kwicungira umutekano (CPCs) ni bamwe mu bagira uruhare runini mu gukumira no kurwanya ibyaha mu midugudu no mu tugari batuyemo hirya no hino mu gihugu bagenerwa amahugurwa ahoraho agamije kurushaho kubongerera ubumenyi n’ubushobozi bwo gukumira no kurwanya ibyaha bihungabanya umutekano mu duce batuyemo