Perezida wa Angola,akaba n’umuhuza mu bibazo by’umutekano mucye muri RDCono, João Lourenço, yatangaje ko atewe impungenge no kuba u Rwanda na Congo batarumvikanye ku ngingo yuko umutwe wa M23 wajya mu biganiro na leta.
Ibi yabitangaje nyuma yaho bitangajwe ko ibiganiro byari biteganyijwe hagati ya Perezida wa Congo Felix Tshisekedi na Paul Kagame byari bigamije gushyira umukono ku maserano yo gushaka igisubizo kirambye cy’umutekano mucye muri Congo bisubitswe.
RD Congo yatangaje ko kunanirwa guhura ngo byatewe n’uko u Rwanda rwazanye amananiza mu biganiro.
Ivuga ko mu nama yabaye hagati y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga, u Rwanda rwasabye ko hagomba kubaho ibiganiro hagati ya Guverinoma ya RDCongo n’umutwe wa M23.
Mu kuzamura iyi ngingo, ngo u Rwanda rwavuze ko bigomba gukorwa mbere y’uko rushyira umukono ku masezerano.
Perezida wa Angola,akaba n’umuhuza muri iki kibazo, avuga ko “ Impande zombi zigomba gushyira imbere inyungu z’abaturage n’izo ibihugu byombi bihuriyeho.”
Perezida João Lourenço avuga ko “ Atewe impungenge nuko habayeho kutumvikana ku ruhande rumwe rwasabye ko umutwe wa M23 waza mu biganiro bityo ibiganiro byari biteganyijwe bigasubikwa .”
Icyakora ashima intambwe imaze guterwa harimo n’ibijyanye n’agahenge, gahunda yo gusenya umutwe wa FDLR ndetse n’ibijyanye n’umushinga wo gushyira ibintu mu buryo mu buryo burambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb Nduhungirehe Olivier avuga ko ” RD Congo nikomeza gutsimbarara, dufite ingamba z’ubwirinzi kandi zizagumaho kugeza igihe Congo izumvira ko amahoro ari yo meza kurusha imvugo y’intambara.”
Kugeza ubu ntibizwi niba ibiganiro byazasubukurwa mu gihe impande zombi zitari kumvikana.