Wed. Mar 12th, 2025

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri nibwo Perezida Paul Kagame yaraye ageze Qatar mu ruzinduko rw’akazi. Ku kibuga mpuzamahanga cya Doha yakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Dr. Ahmed bin Hassan Al Hammadi ari kumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Qatar, Igor Marara Kayinamura.

U Rwanda rusanganywe umubano na Qatar ushingiye ku ngingo nyinshi zirimo ubukungu, umutekano, ubukerarugendo n’izindi.

Ikibuga cya Bugesera kiri kubakwa ngo kijye cyakira indege nyinshi kandi bikorwa ku bufatanye na Qatar.

U Rwanda ruteganya ko bitarenze umwaka wa 2028 kizaba cyuzuye kigatangira gukoreshwa neza.

Ikigo cya Qatar gitwara abantu n’ibintu mu ndege kitwa Qatar Airways gifatanya bya hafi n’icy’u Rwanda mu kubukirana ubushobozi no kwagura inzira indege z’ibihugu byombi ziganamo.

Qatar kandi, mu bihe bitandukanye, yasinyanye amasezerano n’igisirikare cy’u Rwanda cyane cyane ikirwanira mu kirere kugira ngo habeho imikoranire hagati y’inzego zombi.

Kuba Qatar ifite Ambasade mu Rwanda ni uburyo bwiza bwo guteza imbere ubutwererane hagati y’ibihugu byombi kandi mu buryo butaziguye.

Byerekana ko umubano wayo n’u Rwanda ufite imbaraga kandi uzaramba.

Gufungura Ambasade mu Rwanda ukagira icyicaro mu Murwa mukuru, Kigali, biba bivuze ikintu gikomeye.

Muri 2022 hari amasezerano yasinywe hagati ya Qatar Airways na RwandAir yitezweho umusaruro ukomeye ku mpande zombi mu rwego rwo guha serivisi zinoze abagenzi bazigana.

Yari agamije guhesha  RwandAir uburenganzira bwo gutangiza ingendo zihuza Kigali na Doha nta handi indege ihagaze.

Ishyirwa mu bikorwa byayo byari byaratangiranye  n’Ukuboza, 2021 ariko bitarashyirwaho umukono mu buryo budasubirwaho.

Hari hashize igihe gito bivuzwe ko ibigo byombi biri mu biganiro byagombaga gutuma Qatar Airways yegukana imigabane ya 49% muri RwandAir.

Kuva icyo gihe nta makuru ahamye yemeza niba ari ko byagenze koko.

Amasezerano yasinywe mu mwaka wa 2022 yari yiswe ‘codeshare agreement’ yari agamije guha abagenzi amahirwe yagutse ku buryo bazanogerwa no kujya mu byerekezo bisaga 65 muri Afurika no hanze yayo.

Ubu buryo bukorwa iyo ibigo by’indege byemeranyije gusangira nimero y’urugendo k’uburyo kimwe mu bigo byasinye amasezerano kigira uburenganzira bwo kugurisha imyanya ku rugendo ruri bukorwe n’ikindi.

Yagombaga gutuma abagenzi ba RwandAir bagura amatike y’ingendo zikorwa na Qatar Airways zigana mu byerekezo nka New York, Washington D.C., Dallas na Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo bufatanye bwagombaga kugera mu mijyi ikomeye mu Burayi nka London, Zurich na Madrid cyangwa muri Aziya mu mijyi ya Singapore, Kuala Lumpur na Bangkok.

Icyo gihe kandi  abagenzi ba Qatar Airways nabo bazashobora kugura amatike y’ingendo zikorwa na RwandAir zijya nka Bujumbura, Kinshasa cyangwa i Lubumbashi.

Byagombaga koroshya cyane uburyo bwo kwitabira urugendo cyangwa gukurikirana umuzigo mu rugendo rwose, kuko witabwaho nk’aho ari indege imwe wateze.

Birashoboka ko mu ruzinduko Perezida Kagame arimo muri Qatar hazongera kuganirwa uko ubwo bufatanye hagati ya Kigali na Doha bwakongerwamo ingufu kandi bukagurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *