Mon. Aug 25th, 2025

Mu mukino wa nyuma w’Inkera y’Abahizi wahuje APR FC na Azam FC, hakorshejwemo itegeko rishya ryashyizweho n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), rihanisha koruneri umunyezamu uri gutinza umukino.

 

Ni umukino wabereye kuri Stade Amahoro, kuri ikio Cyumweru, tariki ya 24 Kanama 2025, mu irushanwa rya gicuti ryateguwe n’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu mu rwego rwo kwitegura umwaka mushya w’imikino wa 2025/26.

Mu busanzwe byari bimenyerewe ko igihe umunyezamu cyangwa umukinnyi w’ikipe runaka arengeje umupira agamije gutinza umukino, ari bwo hatangwa koruneri ku ikipe bihanganye.

Ikindi kandi ni uko umukinnyi watindaga gutera umupira yahabwaga ikarita, cyangwa yaba ari umunyezamu rimwe na rimwe hagatangwa coup-franc ku ikipe bahanganye.

Ubwo uyu mukino wari ugeze ku munota wa 12, umunyezamu wa Azam FC, Zuberi Foba, yafashe umupira arawutindana amara amasegonda umunani akiwufite mu ntoki.

Umusifuzi Kayitare David yahise asifura abwira abakinnyi ba APR FC ko bagomba guhita bajya gutera koruneri, kuko uyu munyezamu yari yishe iri tegeko.

Nubwo Azam yahanwe muri ubu buryo ntabwo byayibujije kwitwara nza mu mukino ukarangira itsinze ibitgo 2-0 ndetse n’umwanya wa kabiri ku rutonde rw’iri rushanwa.

Itegeko rihanishwa koruneri ryashyizweho nyuma y’uko bimaze kugaragara ko iminota itinzwa mu mupira w’amaguru ikomeza kwiyongera, cyane cyane uko ugenda wimakaza ikoranabuhanga cyane by’umwihariko VAR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *