Mon. Oct 13th, 2025

Abaturage ba Madagascar biganjemo urubyiruko rumaze iminsi rwigaragambya, banze ubutumire bwa Perezida Andry Rajoelina wari wabatumiye ngo bagirane ibiganiro bigamije gushakira umuti ibibazo birimo ubukene n’ibindi byugarije Igihugu.

Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Perezida Rajoelina yari yavuze ko aza kuganira n’amatsinda atandukanye y’abaturage ariko abagombaga kwitabira ibyo biganiro babyanze bavuga ko ubutegetsi bwe bukoresha igitugu, bukanahohotera abaturage.

Mu cyumweru gishize, Perezida Rajoelina yasheshe Guverinoma mu rwego rwo kugerageza guhosha imyigaragambyo, atangaza ko hagiye kuba ibiganiro mu gihugu bizitabirwa n’abayobozi b’amadini n’amatorero, abanyeshuri, abahagarariye urubyiruko n’izindi nzego mu rwego rwo gashikira umuti ibibazo biri mu gihugu.

Arab News yatangaje ko iyo myanzuro ya Perezida itiyigeze ihosha uburakari bw’urubyiruko rw’abigaragambya biyise ‘Gen Z’ bavuga batazigera bicara ku meza y’ibiganiro na Leta igihe cyose abashinzwe umutekano bakoresha imbaraga z’umurengera mu guhangana n’abigaragambya.

Abo ba ‘Gen Z’ bagize bati: “Twanze imikino yiswe ibiganiro, twanze ubutumire bwa Perezida, ntituzagira ibiganiro n’ubutegetsi bukandamiza, budubita kandi bugasuzugura urubyiruko.”

Ku mugoroba wo ku wa Kabiri, Rajoelina yashyizeho Abaminisitiri bashya barimo Minisitiri w’Ingabo, abasaba kugarura ituze n’umutekano abibutsa kutihanganira abashishikariza abandi kwigaragambya.

Iyo myigaragambyo imaze ibyumweru bibiri ibaye mu gihe gikomeye aho ubukungu bw’igihugu bwahungabanye nkuko byagaragajwe n’igipimo cya Banki y’Isi aho umusaruro mbumbe w’umuturage wagabanyutse 45% hagati ya 1960 na 2020.

Imyigaragambyo yadutse itewe n’ibura ry’amazi n’amashanyarazi   yagiye ikaza umurego aho kugeza ubu bari gusaba ko Rajoelina ava ku butegetsi, agasaba imbabazi abaturage, agasesa Sena na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kuko ngo Igihugu gikabije gukena kubera kunyereza umutungo.

Ibi bibazo bivugwa ko ari byo bihe bikomeye Rajoelina ahuye na byo kuva yajya ku butegetsi mu 2023.

Umuryango w’Abibumye watangaje ko kuva imyigaragambyo yatangira abantu 22 bamaze kuhasiga ubuzima mu gihe abandii 100 bakomeretse nubwo iyo mibare Leta yayihakanye.

Urubyiruko rw’abigaragambya muri Madagascar rwiyise Gen Z rwanze kwitabira inama yatumijwe na Perezida

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *