Tue. Oct 21st, 2025

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’ubuyobozi bw’urugaga rw’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda (ACPLRWA), Kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukwakira, yagiranye inama n’abatwara amakamyo bo mu murenge wa Gisozi, Akarere ka Gasabo (ahazwi nko mu gakiriro ka Gisozi), yari igamije kubibutsa kurangwa n’imyitwarire myiza birinda impanuka zo mu muhanda.

Iyi nama yahuje abasaga 150 bakorera mu bice bitandukanye bigize aka karere, muri gahunda y’ubukangurambaga “Turindane-Tugereyo Amahoro” bugamije gukumira no kurwanya impanuka buri wese afata iya mbere mu kwirinda icyamuteza impanuka kikayiteza na mugenzi we basangiye umuhanda.

Umuvugizi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi yabasobanuriye ko hari amakosa akunze kugaragara ku bashoferi batwara amakamyo rimwe na rimwe akabateza impanuka zashoboraga gukumirwa.

Yagize ati: “Hari amakosa atari akwiye usanga akorwa rimwe na rimwe agateza impanuka. Mujye muhwitura bagenzi banyu batubahiriza amategeko y’umuhanda kuko iyo umushoferi atwaye imodoka yasinze cyangwa agahindura icyerekezo atabanje kureba aho ajya cyangwa agatwara imodoka avugira kuri telefone; aba asiga umwuga wanyu icyasha’’.

SP Kayigi yakomeje avuga ko impanuka nyinshi ziba zituruka ku burangare n’amakosa y’abakoresha umuhanda, asaba buri wese gufata ingamba zo kuzikumira binyuze mu bufatanye buhuriweho, buri wese yirinda, arinda na mugenzi we basangiye umuhanda.

SP Kayigi yashimiye abashoferi bitabiriye ubu bukangurambaga, abibutsa ko Turindane atari gahunda ya Polisi yonyine, ahubwo ari inshingano rusange ku banyarwanda bose.

Umuyobozi w’urugaga rw’abashoferi b’amakamyo mu Rwanda (Association des Chauffeurs de Poids Lourds au Rwanda-ACPLRWA), Kanyagisaka Justin yashimiye abakora umwuga wo gutwara amakamyo kuba bitabiriye inama no kuba bubahiriza gahunda za Leta zijyanye n’iterambere.

Kanyagisaka yavuze ko ubufatanye buri hagati ya Polisi n’abashoferi batwara amakamyo bishimira uburyo bububakamo icyizere, asaba abanyamuryango ba Koperative ayobora kurushaho kurangwa n’imyitwarire myiza no koroherana n’abandi mu muhanda igihe cyose batwaye ibinyabiziga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *